Nyaruguru: Malayika murinzi yavuze ihohoterwa ryakorewe umwana ufite ubumuga arera

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Malayika murinzi akaba n’umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Ayinkamiye Ruth yasangije abafite aho bahuriye no kurengera umwana muri ako Karere, uburyo yaharaniye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije wakorewe ihohoterwa.

Uyu mubyeyi yagarutse kuri ubwo buhamya mu mahugurwa y’iminsi ibiri, yateguwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO na Plan International yari agenewe Abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’umuryango n’abahagarariye Amadini n’amatorero mu Karere ka Nyaruguru.

Muri rusange arera abana batatu nka Malayika murinzi. Umwe muri bo akaba ufite ubumuga bukomatanyije yakuye mu buzima bwo mu muhanda mu 2009 n’umwana yabyaye nyuma yo gukorerwa ihohoterwa.

Ni umwana yakiriye afite imyaka 9 ariko nyuma y’imyaka 10 akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina aterwa inda. Yavuze ko uwamuhohoteye yamufatiranyije n’ubumuga afite burimo uburwayi bwo mu mutwe n’ubumuga bw’ingingo.

Agaruka kuri ubwo buhamya, Ayinkamiye yavuze ko nyuma y’ihohoterwa uwo mwana yakorewe, yamukoreye ubuvugizi mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu akabona ubutabera.

Yagize ati “Natoraguye umwana w’umukobwa ufite ubumuga bukomatanyije aza guhura n’ibishuko umusore amutera inda ariko nagerageje ibishoboka mfatanyije n’imiryango irengera umwana ahabwa uburenganzira uwamuhohoteye ashyikirizwa ubutabera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Safari Emmanuel yavuze ko ari inshingano za buri wese kurengera umwana, asaba abitabiriye ayo mahugurwa kugeza ubwo butumwa ku bagize umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Ni byiza kuba maso no kumenya uburenganzira bw’umwana no kubuharanira.  Ni inshingano zacu twese nk’ababyeyi, abarezi, amadini n’amatorero ndetse n’abana bagomba kumenya uburenganzira bwabo ndetse bakavuga n’ibibazo bahura nabyo babibwira inzego z’ibanze nk’inshuti  z’umuryango cyangwa Abajyamana b’ubuzima.”

Abitabiriye amahugurwa bahuriza ku kuba ababyeyi bakwiye kuba maso, kumenya uburenganzira bw’umwana no kubuharanira.

Mukandayisenga claudine /Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *