Umubyeyi n’umwana we w’imyaka Ibiri ndetse n’umushyitsi wari wabasuye bagwiriwe n’inzu barapfa, biturutse ku mvura nyinshi yatumye igikuta cyinjiramo amazi kikagwa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Rwaza ho mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.
Ni nyuma y’imvura nyinshi yiriwe igwa kuri uyu wa Gatatu yatumye ahagana saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba igikuta cy’inzu aba bantu barimo kigwa bose bagahita bahasiga ubuzima.
Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette yahamirije Ijamboryumwana aya makuru.
Ati: “Ni abantu batatu bitabye Imana kubera iyi mvura, igikuta cy’inzu cyabagwiriye ahagana mu masaha ya saa 18h00 bahita bitaba Imana harimo n’umwana w’imyaka ibiri.”
Yasoje yihanganisha imiryango y’abagize ibyago, anasaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka batarahura n’ibiza.
Amakuru ijamboryumana ryanenye ni uko iyi nzu yagwiriye umugore n’umwana we bari basanzwe bayicumbitsemo ndetse n’umugabo wari umushyitsi wari uje kubasura.
Uwo mushyitsi yari aturutse mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza mu gihe uyu mubyeyi wapfanye n’umwana we yakomokaga mu Murenge wa Murunda na wo wo mu Karere ka Rutsiro.
Ubwo twakoraga iyi nkuru imirambo ya ba nyakwigendera yari yamaze kugezwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.
