Huye: Hatangijwe ECD izajya yakira abana guhera ku b’amezi atandatu

Amakuru Ubuzima

Ku ishuri ribanza rya Ngoma ryo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hafunguwe ku Mugarararo urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ruzajya rwakira abana guhera ku bafite amezi atandatu ari nacyo gihe umwana yemererwa gufata imfashabere.

Iyi ECD yubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi yafunguwe ku mugarararo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026.

Kigalitoday yanditse ko izajya yakira abana guhera ku mezi atandatu kugeza barangije umwaka wa 2 w’ishuri ry’incuke, kandi kuri ubu rwamaze kwakira abana 20 bari hagati y’amezi 6 n’imyaka 2, ndetse na 60 bari mu mashuri y’inshuke.

Ababyeyi b’abana batangiye kuhabonera serivisi mbonezamikurire y’abana bato bavuze ko birimo kubafasha gukora badahagaritse umutima.

Nyiramana Valentine, uhafite umwana w’umwaka umwe n’uw’imyaka 3 avuga ko kubura uwo abasigira mu rugo byatumaga umurimo we w’ubudozi no gucuruza utagenda neza, none ubu arishimira ko urwo rugo rwamubereye igisubizo.

Agira ati “Iyo nabaga nta mukozi mfite mu rugo wo kubasigira narasibaga bigatuma abakiliya bagenda bancikaho, ariko ubu byarakemutse, n’imirimo yanjye yatangiye kugenda neza, ndagana mu iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko mu Karere ka Huye hari hasanzwe ingo mbonezamikurire 1221 mu byiciro bitandukanye zose zihuriza ku gufasha abana n’ababyeyi.

Ati: “Mu ngo mbonezamikurire zo mu ngo ababyeyi bamwe basigarana abana abandi bakajya ku mirimo, bakagenda basimburana, ariko usanga mu mijyi ho nta wuba yahasigaye. Ni yo mpamvu hatekerejwe bene izi ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo kugira ngo n’ababyeyi bo mu mijyi badafite ababasigaranira abana babashe kujya ku mirimo ntacyo bikanga.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango atangiza ku mugaragaro uru rugo yibukije ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu ngo mbonezamikurire kubera ko ubwonko bw’umwana bukura ku rugero rwa 80% mu myaka itatu ibanza, na 90% mu myaka itanu ibanza.

Yashishikarije rero ababyeyi bose kuzifashisha, ariko anabasaba ko zitababera izo gusigamo abana babo gusa, ahubwo no gufatira ku nyigisho na bo ubwabo bazihererwamo, bakubaka umuryango uhamye.

Yagize ati “Uru rugo ntiruzabe aho gusiga abana ngo mugaruke muje kubatora gusa, ahubwo rube urwo gutuma muteza imbere imiryango yanyu mu mibanire myiza no mu bukungu.”

Iyi ECD ya Ngoma yuzuye itwaye agera kuri miliyoni 211 Frw. Huzuye izindi nka yo i Rusizi na Rubavu. Izindi 12 ziri kubakwa mu Turere twa Nyamagabe, Ruhango, Bugesera, Gakenke, Karongi, Kayonza, Nyaruguru, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *