Amajyepfo: MIGEPROF yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu Marerero n’ibikorwa by’isuku n’isukura

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abaturage kurwanya imirire mibi n’igwingira zirimo; izo kwikura mu bukene, kubegereza amazi meza no kujyana abana mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato.

Minisitiri Uwimana Consolée yabigarutseho kuri uyu wa 18 Werurwe 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyepfo.

Yashimiye Uturere twakoze iyo bwabaga tukagabanya umubare munini w’abana bagwingiye asaba utwadohotse kongera umuvuduko.

Muri rusange, abayobozi mu Ntara yose yabasabye gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abaturage kurandura igwingira, cyane cyane izijyanye n’isuku n’isukura no kujyana abana mu Marerero.

Yagize ati: “Ndasaba ubuyobozi gushiraho gahunda zorohereza abaturage kwiteza imbere, gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza, no kunoza serivise z’igikoni gifite isuku. Ikindi kandi muragenda mudohoka mu kujyana abana mu Irerero, na byo mugomba kongera gushyiramo imbaraga kugirango umwana agire umutekano anahafatire indyo yuzuye.”

Yibukije ko kurwanya igwingira n’imirire mibi ari umwanzuro wafatiwe mu nama y’Umushyikirano iheruka, asaba buri wese guharanira ko yazaba afite inkuru nziza yo kuvuga mu nama Itaha.

Abayobozi b’Uturere tutagabanyije umubare munini ku igwingira n’utwagumye aho twari turi hagendewe ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bagaragaje ko hari ingamba bamaze gufata.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerôme, yagize ati: “Twabaruye imiryango yose ifite icyo kibazo cy’imirire mibi kugirango iyo miryango tuyiteho.”

Mugenzi we wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yavuze ko bari gushyira imbaraga mu Gikoni cy’Umudugudu mu buryo burushaho gutanga umusaruro.

Ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu gikoni cy’Umudugudu aho ingo zifite ubushobozi zizajya zifasha imiryango idafite amikoro.”

Iyi nama yahuje aba bayobozi n’abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo, Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana n’abandi bafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu ibaye iya Gatatu yo ku rwego rw’Intara.

Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa buri Ntara n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), binyuze mu bukangurambaga bwa World Vision bwo kurandura igwingira bwiswe Enough.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Safari Emmanuel yavuze ko mu burenganzira bwa muntu baharanira bahera ku mwana bityo muri ibi bikorwa bashaka gusaba buri wese guhagarara mu mwanya we mu kumurinda igwingira.

Ati: “Icyo dusaba buri muntu wese ni uko buri wese yahagarara ku mwanya we ariko yita cyane ku kintu cyuko umwana yagira imirire myiza kandi akarindwa igwingira”

Umuyobozi wa World Vision, Pauline Okumu yavuze ko intego za Guverinoma zo kurwanya igwingira kugera kuri 15% zishoboka, icyo bisaba ari ubufatanye kandi ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo.

Ati: “Twabonye ko u Rwanda rwashyizeho intego zisobanutse, zo kugabanya igwingira kugeza kuri 15% bitarenze 2029. Iyi ntego irashoboka. Nta wabigeraho wenyine Icyo bisaba ni imikoranire y’inzego zitandukanye; Guverinoma, imiryango itari iya leta, iy’imyemerere, twese tuzabigeraho. Twebwe muri iyi Ntara tuzagira uruhare rwacu tugendeye ku by’ingenzi mwifuje ko byakwitabwaho. […] tugomba gukorana nk’ikipe imwe, nitubikora tuzihuta.”

Imibare ya NISR yerekana ko mu Ntara y’Amajyepfo Uturere twa Ruhango na Nyaruguru twagabanyije igwingira ku buryo bugaragara.

Ruhango yavuye kuri 38.5% mu 2020 igera kuri 22% mu 2025 naho Nyaruguru iva kuri 39.1% muri uwo mwaka ubu igeze kuri 23.9%.

Muri rusange Uturere two mu Majyepfo turi munsi ya 30% uretse aka Gisagara kari kuri 33.2%. Kamonyi ni yo ifite abana bake bagwingiye bangana na 21.1%.

Munezero Jeanne d’Arc/ Ijamboryumwana i Nyanza

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *