Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa batwo, biyemeje gushyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’abagore batwite, kumenya no kugera kuri buri mwana ufite ikibazo cy’imirire mibi no kugera ku miryango ifite ibyago byo kuyirwaza, nka zimwe mu ngamba zo kurandura igwingira mu bana muri iyo Ntara.
Ni bimwe mu bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo iherutse guhuza Abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru igamije gufata ingamba zo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato.
Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikubiyemo ingamba zitandukanye zamaze gushyikirizwa uturere twose n’abafatanyabikorwa hagamijwe ko impande zose zihuriza hamwe imbaraga mu kuzishyira mu bikorwa.
Mu myanzuro yafashwe harimo gukomeza gukurikirana abagore batwite n’abana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwabo hifashishijwe Abajyanama b’Ubuzima, hagamijwe kubahiriza inama za muganga no gukumira imirire mibi hakiri kare.
Uturere kandi twasabwe gukora isesengura ryimbitse ku bibazo byihariye bitera igwingira n’imirire mibi muri buri Karere, hagashyirwaho ingamba zihariye zo kubikemura ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Raporo y’iyo nama isaba buri karere gukoresha neza imibare y’ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu Ukuboza 2025 ivuga ku mirire mibi n’igwingira, kugira ngo hamenyekane neza aho ikibazo kiri n’ingamba zikwiye gufatwa.
Mu rwego rwo guhindura imyitwarire no guteza imbere umuco w’isuku mu miryango iyi Ntara yiyemeje kongera ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye n’indyo yuzuye iteguranywe isuku.
Inama yafatiwemo iyo myanzuro yateguwe ku bufatanye bw’Intara y’Amajyaruguru, Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) na world Vision binyuze mu bukangurambaga bwa World Vision bwo kurandura igwingira (Enough Campaign).
Abayitabiriye bemeranyije gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo urubyiruko rw’abakorerabushake, Inama y’Igihugu y’Abagore, Abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’Umuryango n’izindi nzego zifasha kumenya imiryango ifite ibyago byo kugira abana bafite imirire mibi n’igwingira.
Imibare ya NISR yo mu Ukuboza 2025 yerekana ko Akarere ka Gicumbi ariko gafite imibare iri hejuru y’abana bagwingiye bagera kuri 38.8%. Gakurikirwa n’aka Burera gafite 37.6% na Musanze ifite 31.9%.
Rulindo ifite 27.9% naho Akarere ka Gakenke kigeze kugira abana 65% bagwingiye ubu kageze kuri 26%.
