Abakora mu rwego rw’ubutabera bagaragaje ko bahura n’ikibazo cy’ababyeyi n’abangavu ubwabo bagira uruhare mu kubangamira ubutabera no gusibanyanya ibimenyetso mu manza z’abagabo basambanyije abana b’abakobwa.
Bakemeza ko hari ubwo ubushinjacyaha butsindwa byagizwemo uruhare n’ibyiciro bitandukanye harimo inzego z’ibanze, ababyeyi, imiryango n’abahohotewe ubwabo.
Ni ikibazo cyihariye umwanya munini mu gihe cyo gutanga ibitekerezo, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurandura igwingira mu bana, ihame ry’uburinganire no kwita ku muryango mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umushinjacyaha ukorera muri iyo Ntara, Niyonzima Javan, yafashe umwanya asobanura iby’izo mbogamizi zituma bagorwa no kubona ibimenyetso kugeza n’aho uwahohotewe ajya gushinjura uregwa.
Ati: “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’ibimenyetso n’aho usanga abakobwa bahohotewe baza gushinjura ababahohoteye.”
Yavuze ko mu bikorwa ngo hazimanganywe ibimenyetso harimo guhindura imyaka bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, n’igihe hakenewe ko hafatwa ibimenyetso ndangasano (DNA) uwahohotewe akabura.
Ati: “Hari ubwo hakenerwa ko hafatwa ibimenyetso by’ubuhanga ndangasano abakobwa bahohotewe bakabura, hari n’aho batwara uyu mwana w’umukobwa kwa Noteri ashinjura uwo arega, hakaza ikindi cyo kumvikana kw’ababyeyi rimwe na rimwe bahita bashyingira uyu mwana.”
Umuyobozi w’ Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu, Umutoni Gatsinzi Nadine, araburira abahishira abakoze ibyaha byo gusambanya abo bangavu.
Yagize ati: “Ibi ni ibyaha, abantu bamenye ko guhishira ibimenyetso ari icyaha, n’ababyeyi bamenye ko gushyingira umwana igihe kitageze ari icyaha gihanwa n’amategeko, barakorera ibyaha abana, barakorera ibyaha sosiyete; barakorera ibyaha Igihugu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko ari ikibazo kigiye gukurikiranwa ahatunzwe agatoki mu nzego z’ibanze abahinduye amatariki y’amavuko ku bwo kuyobya ubutabera bakabihanirwa.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abangavu bacu basambanywa gikwiye guhagarara ariko kandi n’abangavu bacu bahugurwe bagire amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamenya kuvuga oya. Iki kibazo cyagaragaye mu nzego z’ibanze kandi bagiye kukitaho.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO akaba ashinzwe n’iy’uyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu, Murwanashyaka Evaritse asanga hari impamvu imiryango n’abahohotewe ubwabo banga ko ukekwa afungwa, gusa akagaragaza koi zo mbogamizi na zo zakurwaho.
Yagize ati: “Ikibazo cyo kutabona indishyi ku bana basambanywa harimo no kutabona ababahagararira mu byamategeko kuko ubushinjacyaha ntago buregera indishyi ariko abaye afite umwunganira yabasha kuyiregera urubanza rukazacibwa n’indishyi zarasohotse.
Ikindi impamvu amakuru abura ni uko iyo bamufunze ibyo yamuhaga byo kurera umwana bibura. Ariko abana bizeye ko bari bubone umwunganizi utagwa na leta akabafasha amakuru yatagwa n’ibyaha bikaba byagabanuka.”
Imibare y’Intara y’Iburasirazuba igaragaza ko mu mezi abiri ashize mu Karere ka Rwamagana hagaragaye ibyaha 45 by’ihohotera, muri Ngoma ni 13, Nyagatare 48, Kirehe 27, Kayonza 27, Gatsibo 29 n’aho i Bugesera ni 23.

Umwanditsi: Munezero Jeanne d’Arc/ Ijamboryumwana i Rwamagana
