Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) batangiye kubaka ibyumba 15 ku Kigo cy’amashuri cya GS Rwankuba, giherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo bizafasha kugabanya ubucucike, umubare ukava kuri 90 ukagera kuri 58 mu Cyumba kimwe.
Ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bafatanya n’abaturage bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, byatangijwe kuri uyu wa 9 Werurwe 2026 mu gihugu hose.
Mu Mujyi wa Kigali hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri 15 kuri G.S Rwankuba, bizavamo icyiciro cy’amashuri y’incuke icyo kigo kitagiraga ndetse bikagabanya ubucicike muri rusange.
Umwe mu babyeyi baturiye icyo Kigo, Umuhire Josee, yavuze ko icyo gikorwa ari ingenzi ku burezi bw’abana babo.
Yagize ati: “Byatumaga abana bakora ingendo ndende bajya kwiga kure ya hano. Amashuri yabonekaga ni ayigenga, ugasanga ubushobozi butabonwa na bose. Ubu rero turishimye cyane kuba Polisi n’Ingabo z’igihugu bagiye kutwubakira aya mashuri bakadukemurira iki kibazo. Ndabashimira cyane, ariko mbere na mbere ngashimira Perezida wa Repubulika kuko ni we ubatwoherereza”.
Umuyobozi wa GS Rwankuba, Siborurema Tito, yavuze ko kuba hatabaga amashuri y’incuke cyari ikibazo gikomereye abaturage.
Ati: “Hano kubera ko nta mashuri y’incuke twagiraga, cyari ikibazo gikomeye kuko abana baza gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza nta bumenyi bw’ibanze bafite, tubigisha guca imirongo, kwandika…, mu gihe bagombye kuza babizi. Byagoraga rero abarimu, bigatuma bakererwa muri gahunda zabo.”
Iki kigo gifite abanyeshuri barenga 2000 bigira mu byumba by’amashuri 24 byonyine.
Siborurema, yavuze ko bizabafasha kugabanya umubare w’abana bagera kuri 90 mu Cyumba kimwe bikazorohereza abarezi kubakurikirana.
Ati “Ibi byumba bagiye kutwubakira turabyishimiye cyane kuko ibi 12 bizagabanya ubucucice mu mashuri y’ibanze n’ayisumbuye. Hano dufite abanyeshuri 2121 bigira mu byumba 24 gusa, bivuze ko ari hafi abana 90 mu ishuri, byatumaga rero mwarimu atabasha gukurikirana abana bose uko bikwiye bikagira ingaruka ku mitsindire yabo. Turashimira rero Polisi n’’Ingabo zacu baje kutwubakira aya mashuri, yari akenewe cyane”.
Ibi byumba nibiboneka, ubucucike muri iki kigo buzamanuka bugere ku banyeshuri 58 muri buri cyumba hatabariwemo bitatu bizagenerwa amashuri y’incuke.
Umuyobozi mukuru wa RNP, CG Felix Namuhoranye, watangirije ibi bikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko kurinda igihugu bijyana no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Dutangije iyi gahunda dufatanyije n’abaturage kuko kurinda igihugu bijyana no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu twahisemo ibikorwa bifatika bigira umumaro mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kugira ngo umuturange ahore ku isonga aho ari hose.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yashimye ibikorwa by’ingabo na Polisi, avuga ko bishyigikira ireme ry’uburezi.
Ati: “Iyo twubaka amashuri tuba turwanya ubucucike kugira ngo abana bige neza, bityo n’ireme ry’uburezi rizamuke. Ibi kandi bizagabanya ibyaha kuko umwana wize neza agira disipuline, akigirira akamaro, akakagirira ababyeyi be n’Igihugu muri rusange. Ubu bufatanye rero bw’Ingabo na Polisi b’u Rwanda n’inzego z’ibanze ni ingirakamaro”.
Kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero kuri GS Rwankuba bizatwara Miliyoni 360. 2 Frw mu gihe ibi bikorwa mu gihugu hose bizatwara asaga Miliyari 2.5Frw.




