Nakora iki ko umwana wanjye w’imyaka 2 akunda kwirakaza?

Amakuru Udukuru tw'Abana

Iyo umwana wawe w’imyaka ibiri arakaye, ararira, agasakuza, akikurunga cyangwa akarashya imigeri, kuburyo ugeraho ukibaza uti “uyu mwana ni muzima, cyangwa? Ese hari ikibi namukoreye? Ese bizageraho bishire?”

Gufasha umwana wawe w’imyaka ibiri guhindura imyifatire, birashobokaReka tubanze dusuzume igishobora kubitera.

Umwana muto ntamenya kwifata ngo ategeke ibyiyumvo bye. Ibyo ubwabyo bishobora gutuma yirakaza rimwe na rimwe.

Ariko hari ibindi bishobora gutuma yirakaza. Tekereza ibintu bihinduka ku mwana iyo ari hafi kugira imyaka ibiri.

Kuva akivuka, ababyeyi be baba baragiye bamukorera byose. Urugero, yarariraga bakaza biruka, bibaza bati “ese ararwaye? Ese arashonje? Akeneye uwo kumuhoza se, cyangwa akeneye guhindurirwa?” Ababyeyi bamukoreraga byose kugira ngo agubwe neza.

Urebye kandi usanga ibyo byari bikwiriye kubera ko ubuzima bwe bwose buba buri mu maboko yabo.

Icyakora iyo umwana ari hafi kugira imyaka ibiri, atangira kubona ko ibyo ababyeyi be bamukorera bigenda bigabanuka.

Aho kugira ngo bite ku byo akeneyebamusaba gukurikiza ibyo bifuza. 

Kubera ko uwo mwana aba atacyitabwaho nka mbere, abona ko nta kundi yabigenza atigaragambije, wenda akabikora yirakaza.

Igishimishije ni uko amaherezo, umwana ageraho akamenya ko ababyeyi be bashinzwe kumuha amabwiriza, ko badashinzwe kumwitaho kuri buri kantu kose.

Ageraho akamenya ko agomba ‘kumvira ababyeyi be’ nubwo ashobora kujya yirakaza buri gihe agira ngo agerageze ababyeyi be, arebe aho bageza bihangana.

Icyo wakora

Umwana wawe si umuntu mukuru. Kubera ko aba atazi kwiyumanganya, ashobora kwitwara nabi mu gihe hari ikimurakaje. Ku bw’ibyo, jya ugerageza kwishyira mu mwanya we.

Niyirakaza nawe ukamurakarira, nta cyo bizamara. Kora uko ushoboye ubyirengagize, umere nk’aho nta cyabaye. Kumenya impamvu yirakaza, bizagufasha gukomeza gutuza.

Nujya uha umwana wawe icyo agusabye cyose, buri gihe azajya yirakaza kugira ngo abone icyo ashaka. Jya umwereka ko icyo uvuze uba ukivuze, ariko ubikore utuje.

Ntukibwire ko kwirakaza bizahita bishira, cyane cyane mu gihe wamumenyereje ko niyirakaza azajya abona icyo ashaka cyose.

Ariko niyirakaza ugakora ibyo ukwiriye gukora kandi ugahora ubigenza utyo, kwirakaza bizagenda bigabanuka, amaherezo bishire burundu.

Nanone gerageza ibi bikurikira

Mu gihe umwana atangiye kwirakaza, ujye umuterura umufate (niba bishoboka), ariko wirinde kumuhutaza, ubundi umubuze kwikurunga.

Aho kumukankamira, jya umwihanganira kugeza igihe uburakari bwe bushiriye. Amaherezo, umwana azabona ko kwirakaza nta ho byamugeza.

Jya ugena ahantu ushobora kujya ushyira umwana wawe mu gihe yirakaje maze uhamusige, umubwire ko ari buhasohoke ari uko amaze gutuza.

Niba umwana wawe atangiye kwirakaza muri mu bandi, ujye umufata umujyane aho batamureba.

Ntukemere ibyo agusaba bitewe n’uko gusa yabujije abantu amahoro. Ibyo nta kindi byamara uretse gutuma yumva ko azajya abona icyo ashaka cyose ari uko yirakaje.

 

Byakuwe kuri: jw.org

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *