Iburasirazuba: NCDA yatanze umukoro ku Turere tugifite abana benshi bagwingiye

Amakuru Uburenganzira Bw' abana

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, (NCDA) cyasabye abayobozi mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba, kurushaho kwegera abaturage bagafatanya kurwanya igwingira hitabwa ku gukurikirana abagore batwite no kwigerera mu Ngo zifite abana bagaragayeho imirire mibi hagamijwe kumenya ibibazo zifite.

Umuyobozi mukuru w’icyo Kigo, Ingabire Assumpta yabigarutseho mu nama y’Intara y’Iburasirazuba yo ku wa 4 Gashyantare 2026 yahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye muri iyo Ntara, igamije gufata ingamba zihamye zo kurandura igwingira mu bana, guteza imbere umuryango no kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Yavuze ko hari aho ikibazo cy’igwingira kitarahabwa uburemere gifite arinayo mpamvu usanga hari Uturere tumwe dukora iyo bwabaga imibare ikagabanyuka utundi ntihagire igihinduka.

Ati: “Zimwe mu mpamvu zikomeye tubona zishobora kuba zitera igwingira mu bana bato cyane cyane Uturere twagaragaje y’uko tutagira icyo duhindura, ni ukutabyitaho ngo babishyireho umutima kwa bamwe mu bayobozi nko kutabishyira mu nshingano ngo bakurikirane ibiri gukorwa muri porogaramu zose. Inzego zose ziramutse zamanutse zikegera abaturage bakabasobanurira byakemuka”.

Yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu nzego zose guhuza ibikorwa, by’umwihariko gukurikirana abana barwaye imirire mibi n’ubuzima bw’abagore batwite.

Ati: “Dukwiye guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa buri wese akamenya icyo akwiye gufasha umuturage, ikindi twabasaba niba bapimye abana bakabona abafite ikibazo kubakurikirana bakagera mu Ngo baturukamo kugirango barebe ibibazo birimo byateye kujya mu mirire mibi bakabafasha ndetse no gukurikirana imibereho y’abagore batwite kuko kugwingira bihera umwana akiri munda.”

Iyi nama ibaye nyuma y’iy’abereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa kiri gutegurwa ku bufatanye bwa buri Ntara n’umujyi wa Kigali n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) binyuze mu bukangurambaga bwa Enough bwa World Vision bugamije kurandura igwingira.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, Murwanashyaka Evariste yagaragaje ko uruhare rw’abana ari kimwe mu byafasha Uturere guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Yagize ati: “Ubu turi kubaka ubushobozi bw’abana komite z’abana no mu bigo by’amashuri akaba aribo dukoresha, mu bukangurambaga no mu gukurikirana ibintu byose harimo no kurya ku mashuri. Twahisemo kuzamura urahare rw’abana kugirango turebe icyo bizatanga kuko umwana wabashije kumenya iby’igwingira afasha abandi kandi abasha no gutanga amakuru kandi tukizera ko tuzaba dufite n’abana b’ejo hazaza batazagwingiza kuko bazaba baramaze kubona ubumenyi”.

World Vision Rwanda yatangaje ko mu rugamba rwo kurwanya igwingira izakomeza gufatanya n’Intara y’Iburasirazuba, mu bikorwa by’isuku n’isukura no kubona amazi meza, by’umwihariko mu Turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo, no mu nkambi ya Mahama ikoreramo.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekana ko Akarere ka Kirehe ariko gafite umubare munini w’abana bagwingiye, mu Ntara y’Iburasirazuba, bari ku kigero cya 31.7%. Agafite umubare wo hasi ni Rwamagana iri kuri 19.2%.

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu twagize igabanyuka rinini muri iyo Ntara kuko Imibare yo mu 2020 yerekana ko kari kuri 37.3% ariko ubu kageze kuri 26.9%.

 

Munezero Jeanne d’Arc/ Ijamboryumwana.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *