U Rwanda rwashimiwe kwita ku burenganzira bw’abana

Amakuru Ubutabera

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryashimiye u Rwanda ku kazi gakomeye rwakoze ku burenganzira bw’abana mu nzego z’ubutabera zarwo.

Byagarutsweho mu mpera z’ukwezi gushize, mu nama y’iminsi ibiri yahuje inzego zifite aho zihurira no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Mutanga Dominique, yavuze ko bashimira leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurengera abana binyuze mu nzego z’ubutabera zarwo, igisigaye ari ukubinoza.

Yagize ati “U Rwanda rwakoze byinshi mu kubaka ubutabera budahutaza abana niyo mpamvu tugomba kubyubakiraho tukarushaho kunoza ibikorerwa muri uru rwego kugira ngo umwana akomeze guhabwa agaciro mu nzego zose z’ubutabera.”

Mutanga yagaragaje ko nubwo hari akazi gakomeye kakozwe ariko ko hari ahagikenewe kongerwa imbaraga cyane cyane mu gihe hari abana bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Nubwo dushima ibyiza byinshi byakozwe ariko nanone haracyari ahantu hagikenewe kongerwa imbaraga. Kuri ubu dufite abana bagonganye n’amategeko turashaka gukora ku buryo mu gihe bibaye aba bana badatakaza kuba abana cyangwa ngo babure uburenganzira bwo gukura nk’abandi ku buryo bibafasha kuzavamo abantu batanga umusanzu no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Aha turareba mu bice bibiri, icya mbere ni ugukumira aho twibaza ngo twakora iki kugira ngo turinde abana kugongana n’amategeko. Ikindi ni uburyo twakora bubafasha mu gihe bari imbere y’amategeko”.

Yatanze urugero rw’uburyo bwakoreshwa mu gufasha umwana igihe ari kubazwa kugira ngo adahahamuka cyangwa akagira ubwoba.

Yagize ati “ Turifuza gukumira ari nako dufasha abana gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’uko icyaha kibaye”.

UNICEF yagaragaje ko iri gufasha abantu bo nzego zitandukanye barimo abana ubwabo, abarezi n’umuryango baturukamo kugira ngo babanze gusobanukirwa mbere na mbere uburenganzira bw’abana kuko ubumenyi bucye kuri bwo ari cyo kibazo gikomeye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *