Ikigo cy’Ishuri ryisumbuye ry’abiga bataha cya G.S Mukamira, cyo mu Karere ka Nyabihu kimaze imyaka Ibiri gicumbikiye kandi kimenyera ifunguro umunyeshuri wacyo, nyuma yo guterwa inda iwabo bakamwirukana, akabura aho yerekeza.
Iryo shuri ryafashe umwanzuro wo kumwitaho n’uwo yabyaye kugeza arangije amasomo ye akajya gushaka ubundi buzima.
Ni icyemezo umunyeshuri n’abumvise iyo nkuru bishimiye nubwo we yibaza aho azerekeza nyuma y’amasomo.
Uwo munyeshuri ugeze mu wa Gatandatu avuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 17 yirukanwe na nyina umubyara, afite uruhinja rw’ukwezi n’igice ubu akaba acumbikiwe n’ikigo yigaho mu gihe abandi banyeshuri biga bataha.
Yabwiye BTN TV, ko we n’umwana baba mu Kigo yigaho ndetse bakaba banafashwa n’icyo kigo cya G.S Mukamira kibacumbikiye kikanabamenyera ibibatunga Ijoro n’amanywa.
Ati: “Njye nirukanwe umwana afite ukwezi n’igice, none ubu afite imyaka ibiri. Kugira ngo umubyeyi akwirukane mu rugo biba byabaye inzira ndende, aba yabanje kugutuka, kugukubita, akavuga ngo n’ubundi wari indaya ntabwo wari ushobotse, reka bayigutere ni mu gihe, ni amagambo menshi, ugiye kubyara ikinyendaro ufite imyaka 17, nyine ugasanga ni amagambo akomeretsa.”
Uwo munyeshuri akomeza avuga ko ahangayikishijwe no kumenya aho azerekeza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.
Yagize ati: “Impamvu mba hano ni ukugira ngo bamfashe nsoze kwiga ariko urumva ninsoza kwiga bizaba bigiye mu nzira zigoranye. Birampangayikishije niba uziko ugiye gukora icya Leta ariko utazi uko bizagenda.”
Umuyobozi wa G.S Mukamira, Semwanga Kamufozi avuga ko gucumbikira uwo munyeshuri mu ishuri abanyeshuri biga bataha byakozwe mu rwego rwo kumufasha kugira ngo abashe kwiga.
Ati: “Twafashe icyemezo cyo kumucumbikira kuko nta hantu afite ho kuba, umuryango we wari wamwanze, nyina umubyara yamwirukanye naho yabaga mu muryango baramwirukana, abuze aho aba kandi ari umunyeshuri wacu, twumva ko ari inshingano zacu kugira icyo twamufasha kugira ngo turebe ko yakomeza akiga. Ubu turamufasha nk’umunyeshuri naba arangije, azashakisha ubundi buzima.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwigisha muri komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Uwizera Agnes, mu bukangurambaga bakoze mu mashuri yavuze ko hari ababyeyi birukana abana babo kubera guterwa inda z’imburagihe.
Yagize ati: “Hari abana benshi, ababyeyi bamenya ko bamuteye inda bakamwirukana. Hari urugero rw’ umwana watewe inda afite imyaka 11, umuryango uramwirukana, uwamwakiriye na we amutera indi nda. Hari ibibazo biteye ubwoba, harimo ingaruka nyinshi.”
Umuhuzabikorwa wa gahunda mu Mpuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) akaba n’umugenzuzi w’Uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’Igihigu, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko bagiye gufasha uwo munyeshuri n’uwo yabyaye.
Yagize ati: ” Ikintu cya mbere turi bukore, ni ukubanza kuganira n’umubyeyi we mbere y’ibindi byose, kuko hari igihe abana baterwa inda n’ababyeyi babo bakagira ihungabana, byarabananiye kubyakira. Ni ukumwegera akagirwa inama byakwanga agafatirwa ibihano, kuko buriya itegeko rivuga ko umuntu wese wataye inshingano za kibyeyi cyangwa agatererana umwana, buriya aranafungwa.”
Yakomeje agira ati: ” Twamuganiriza byananirana tukamushyikiriza amategeko akamukurikirana. Ikindi cya kabiri ni ugufasha uwo mwana kubona umuryango wamwakira, ibyo byose byananirana, agafashwa kwibeshaho.”
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda bagatereranwa n’imiryango yabo gikunze kwamaganirwa kure n’abakurikiranira hafi iby’uburengamzita bwa muntu n’ubwa’abana by’umwihariko.
Bagasobanura ko umwana aba yahohotewe bityo ko aba ari mu gihe cyo gukenera abamuba hafi bakamwumva kurusha kumutererana.

