Mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, abaturage basobanuriwe amavugurura yakozwe ku bwishingizi mu kwivuza bwa Mituweri de Santé, bamenyeshwa impinduka zakozwe mu bwishyu, serivisi n’imiti byongerewe ku babukoresha.
Umuyobozi w’ako Karere yabibukije ko ufite mituweli atarembera mu rugo abashishikariza gutangira kwishyura umwaka utaha.
Meya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabitangarije abaturage bo mu Murenge wa Kinigi kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo yifatanyaga na bo kwizihiza imyaka 25 ishize Leta y’u Rwanda itangije gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kuri bose (Mituweli).
Ni igikorwa cyanatangirijwemo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2026/2027.
Ati: “Muhingire igihe, mukundishe abana ishuri, mwirinde kuzereza amatungo mu Gasozi ahubwo muyorore neza mugamije kongera umusaruro uzabafasha gutangira Mituweli ku gihe kuko umuryango ufite Mituweli uba utekanye.”
Meya Nsengimana yanasobanuriye abaturage serivisi nshya ziyongereye kuri Mituweri, asaba abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Mituweli kuko ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima.
Abaganiriye n’Ijamboryumwana bavuze ko bishimiye ko bagiye kujya bavurwa indwara zari zarababayeho akarande zanatumaga bagurisha utwo batunze imiryango yabo igasigara mu kaga.
Ati:” Twabishimye kuko turajya twivuza ntakibazo dufite cyo kubanza gutanga igisinde kubera ko tuzaba twarishyuye Mituweli.”

Mugenzi we ati:”Urumva rero umuturage wo hasi na we biramworoheye kuko hari n’ikindi kibazo cyagaragaraga cy’imiti ushobora gushaka ku Bitaro ntubashe kuba wayibona, birumvikana ko rero uyu munsi tuvugana ibintu bisobanutse, ndumva umuturage agiye koroherezwa n’izi serivisi ziyongereye kuri Mituweli.”

Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho hagamije guteza imbere ubuvuzi bw’Abanyarwanda hashingiwe ku bwisungane.
Amavugurura yatangajwe ku wa 24 Gashyantare 2026 avuga ko abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.
Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.
RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.
Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw arinayo yishyuwe muri uyu mwaka wa Mituweli.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rivuga ko umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi ingana na 200 Frw ku rwego rw’Ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze, na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi ku rwego rw’ibitaro, uretse Abatishoboye badatanga iyo nyunganirabwishyu.


