Ntibikwiye ko umwana ategereza Igi ryamenetse-MIGEPROF yakebuye ababanza Isoko bagasagurira umuryango

Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye Abanyagicumbi n’abandi babona umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi muri rusange, kujya babanza gukuraho ibitunga umuryango,  aho kubanza isoko bakagaburira abana ibyasagutse, kuko iyo biguzwe byose birangira izo ntungamubiri zibacitse.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Gicumbi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Yasabye ababyeyi kuzirikana ko abana baba bakeneye kwitabwaho bahabwa indyo yuzuye mbere yuko umusaruro ujyanwa ku isoko, kuko iyo uguzwe wose batabibona.

Ati: “Mu byo twibandaho cyane ni uku kwibukiranya ko umwana abanza guhaga no kubona indyo yuzuye, ibindi bikabona gukurikiraho. Mu by’ukuri, aka Karere ka Gicumbi ni ikigega cy’ibiribwa, haba ibikomoka ku matungo ndetse n’ibikomoka ku buhinzi. Bityo rero, ntibikwiye ko umwana arya Igi ryamenetse cyangwa ngo anywe amata make kubera ko ayandi ajyanwa ku isoko. Umwana akwiye kubanza guhaga, ibindi bikabona kujya ku isoko.”

Mukamusoni Francaise warwaje imirire mibi kubera ubukene ariko akaza korozwa Inka yabwiye Ijamboryumwana ko ari umuhamya w’uko iyo ubanje abana ku musaruro ubona, bibarinda imirire mibi.

Yavuze ko abana be bakize abikesha ko amata yabanzaga gukuraho abahagije, ndetse ayo agurishije aguramo inkoko.

Iyo abana babaga batanyoye amata, baryaga amagi bituma ifunguro ryabo ritaburaho ibikomoka ku matungo, bakira vuba.

Ati: “Njyewe abana banjye bagiye mu mirire mibi kubera ubukene naje kubona umugiraneza andagiza Inka mbona amata y’abana ndetse ndagurisha ngura inkoko mpa abana amagi ubu bameze neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (Cladho) Dr. Emmanuel Safari, yavuze ko ku bufatanye na World Vision, bazakomeza kujijura ababyeyi bakumva neza uburenganzira bw’umwana bwo gukura neza bahabwa indyo yuzuye.

Yagize ati: “Aho bipfira nuko usanga ababyeyi badakurikirana abana, kuko niba umubyeyi atumva y’uko umwana afite uburenganzira ntamenye ko umwana akwiye indyo yuzuye, ni ikibazo gikomeye cyane aho bahitamo kubigurisha aho kubiha abana, rero ibi nibyo bikwiye guhinduka ababyeyi bakibuka inshingano zabo bakanirinda amakimbirane bakita ku bana kuko arasenya nti yubaka”.

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’Ibikorwa muri World Vision Rwanda, Mutabaruka Innocent, yavuze ko muri ubwo bufatanye bazakomeza guharanira ko umwana w’umunyarwanda akura neza adadiye.

‎Ati: “Twifuza ko umwana akura yujuje ibyangombwa, arya neza, akambara neza, akiga neza bityo tukamutegurira kuba umunyarwanda wujuje ibyangombwa byose.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Uturere twose turi mu ngamba zituma tudasubira inyuma, zibanda ku kwegera abaturage no gukorana bya hafi hagati y’abayobozi ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Ati: “Nkuko twabibonye ari Akarere ka Burera cyangwa Gicumbi hari aho imibare yavuye ndetse naho igeze, ariko munyemerere buri wese yaba umufatanyabikorwa cyangwa abayobozi b’Inzego z’ibanze kuko twese turi hano nidushake impamvu ndetse n’ingamba zashyirwa mu bikorwa mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, bityo tugiye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwita ku mirire iboneye y’abana, hagamijwe kubarinda igwingira n’ingaruka zaryo .”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko hagati ya 2020 na 2025 hari Uturere tutigeze tugabanya umubare w’abana bagwingiye turimo Kicukiro, Gisagara, Karongi, Rusizi, Gatsibo na Kirehe.

Ku rundi ruhande ariko hari utwagabanyije hejuru ya 10% harimo Ngororero Nyabihu, Ruhango, Gakenke, Nyaruguru, na Musanze.

Aha byatanze umukoro wo kongera ubukangurambaga ku mirire iboneye, gukurikirana imikurire y’abana, no gushishikariza imiryango gushyira imbere ubuzima bw’umwana mbere yo gutekereza inyungu z’isoko.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru.

 

Munezero Jeanne d’Arc/Ijamboryumwana i Gicumbi

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *