Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026 mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, mu Kagali ka Gihira mu Mudugudu wa Rukoko, inkuba yakubise umwana w’imyaka 7 witwa Umuhire Kevin yitaba Imana abo bari kumwe barayirokoka.
Uyu mwana yavuye iwabo agiye gusura Nyirakuru agezeyo ubwo imvura yari ikubye akina n’abandi bana hanze nibwo haje gukubita inkuba ihita imukubita abandi barirukanka.
Uyu mwana ngo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bitenga bamugejejeyo basanga byarangiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre yahamirije ijamboryumwana aya makuru.
Ati: “Nibyo Koko uyu mwana yavuye iwabo ajya gusura Nyirakuru agezeyo akina n’abandi bana ubwo imvura yari ikubye igiye kugwa hakubise inkuba ihita ikubita uyu mwana abandi ntibagira icyo baba. Uyu mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bitenga kubw’amahirwe make aza kwitaba Imana.”
Gitifu Bisangabagabo yasoje yihanganisha uyu muryango wagize ibyago anasaba ababyeyi kujya babuza abana babo kujya gukinira mu mvura cyangwa igihe babona igiye kugwa Kandi harimo inkuba.
Amakuru Ijamboryumwana ryamenye ni uko uyu mwana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri.
