Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango, atuma ababyeyi batita ku bana uko bikwiye bikaba intandaro y’ibibazo bahura na byo birimo; kugwingira, guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye no kwishora mu ngeso mbi.
Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026, ubwo yitabiraga inama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yareberaga hamwe icyakorwa kigira ngo igwingira mu bana riranduke birundu.
Iyi nama yateguwe n’Intara y’Amajuaruguru ku bufatanye n’Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), ku nkunga ya World Vision, yitabirwa na Minisitiri w’Umuryango, abayobozi mu nzego zitandukanye, Abihaye Imana, imiryango itari iya leta ifite ibikorwa muri iyo Ntara.
Mnisitiri Uwimana Consolee yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane kuko agira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana.
Ati: “Turasaba babyeyi kwirinda amakimbirane mu miryango yabo kuko agira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abana kubera ko kutabitaho n’imirire mibi bituma bagwingira bikabagiraho ingaruka zirimo kudakura neza ku mubiri no mu bwenge, guhohoterea mu nuryo bitandukanye ibi rero bituma iterambere ryabo ridindira n’iry’Igihugu muri rusange.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Safari Emmanuel yavuze ko bahisemo gufatanya n’inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana kugira ngo riranduke burundu.
Ati: “Abana mu byukuri bafite igwingira rikabije imibare yararigaragaje, ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyakoze ubushakashatsi dusanga igwingira rikabije cyane ni muri urwo rwego ku bufatanye na World Vidion ndetse n’Intara y’Amajyaruguru turi gufatanya mu bukangura mbaga kugira ngo turandure iri gwingira burundu bityo abana bacu ejo habo bazabe heza banadufashe mu iterambere ry’Igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko hari ingamba zafashwe mu guhangana n’igwingira ry’abana.
Ati: “Igikomeye ni uruhare twe nk’abayobozi tugomba kunigiramo, turifuza ko abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kuzamura kugera ku rwego rw’Intara buri wese yakumva ko ari ikibazo kimuhangayikishije, buri wese akaba hafi y’abaturage kandi ikindi kidushimisha ni uko abafatanyabikorwa turi kumwe kandi ubona ko biteguye kudufasha kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu, ubwo rero twese nitumara kugira imyumvire imwe tuzasanga ko iki kibazo kizaba amateka.”

Yongeyeho ko nubwo barikuva kure ariko iki kibazo kizaba amateka kuko bishoboka.
Ati:” Yego turava kure kuko iyo urebye imibare n’ibyo batweretse nk’Akarere ka Gakenke kigeze kugera kuri 65% by’abana bagwingiye mu mwaka wa 2010 ariko ni urugero rw’ibishoboka kuko bagabanyije cyane imibare dore ubu kageze kuri 26% by’abana bagwingiye.”
Guverimoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, hagamijwe ko rigera kuri 15% mu 2029.


