Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa ‘Urwunge UWSS Ltd’ rukorera mu Karere ka Musanze rwahize gufatanya n’ako Karere kurwanya ubukene mu bagatuye no kurwanya igwingira ry’abana mu rwego rwo gufatanya n’abaruturiye mu Iterambere.
Urwo ruganda rwabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Musanze iheruka guterana mu mpera za Mutarama 2026, yahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa b’ako Karere.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibyo aka Karere kamaze kugeraho ndetse n’ibibazo bitarahabwa umurongo hagamijwe kubishakira ibisubizo.
Ni muri urwo rwego abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze biyemeje gufatanya mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo n’igwingira ry’abana hagamijwe ko nk’umujyi wunganira Kigali ukomeze kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’iterambere rirambye.
Ku ruhande rw’uruganda rutunganya ibinyobwa bisembuye rwa Urwunge UWSS ltd rukorera muri aka Karere, uwari uruhagarariye muri iyo nama, Nsanzumuhire Dieudonne, yavuze ko rwiyemeje gufatanya n’Akarere mu kurwanya ubukene n’igwingira ry’abana hagamijwe kwita ku iterambere ry’Umuryango n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati: “Natwe twishimira iterambere ry’Akarere kacu ndetse tukaba tuzakomeza gufatanya mu byateza imbere abaturage b’aka Karere no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ni muri urwo rwego nk’Urwunge twageneye Akarere ka Musanze inkunga ya miliyoni n’igice (1.500.000frw) mu guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye ko abayobozi bashyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwita ku bikorwa remezo.
Ati: “Twese dukorera umuturage tujyanemo rero kuko turahari kugira ngo dufatanye, byose byagerwaho ku bufatanye bwa twese twarandura burundu imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikaranduka burundu.”
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu Ukuboza 2025 yerekana ko Akarere ka Musanze gafite abana 31.9% bagwingiye.
Nubwo uwo mubare ugashyira mu Turere 11 dufite igwingira riri hejuru ya 30% ni urugendo rw’impinduka bishimira kuko bavuye kuri 45% nkuko bigaragazwa n’Imibare y’ubushakashatsi buheruka.
Ubukene nabwo bwagabanyutse ku kigero cya 31.6% mu myaka 8 ishize, aho bwavuye kuri 53.6% ubu bakaba bugeze kuri 21.98%.
Iyi nama yarangiye abafatanyabikorwa bakusanyije asaga miliyoni 64.2 Frw yo kunganira Akarere mu Iterambere.

UWIHOREYE Bernard/ ijamboryumwana.rw i Musanze
