Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi nk’inkingi y’iterambere

Amakuru Ubuzima

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragarije ibihugu bya Afurika ko kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ari inkingi y’iterambere ry’igihugu, asobanura ko nta gihugu cyavuga ko cyateye imbere kigifite abagore bapfa babyara.

Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gashyantare, mu nama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu kiganiro cyihariye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva ku kwiyemeza kugera ku musaruro: Kwihutisha igabanyuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika.”

Yagize ati: “Nta gihugu cyavuga ko cyageze ku iterambere nyaryo mu gihe abagore bapfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bigaragaza imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere inoze ya serivisi za Leta, n’icyubahiro igihugu giha abaturage bacyo. Mu Rwanda, ubuzima bw’ababyeyi buri ku isonga mu byitabwaho ku rwego rwa Politiki.”

Nsengiyumva yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mpinduka zikomeye mu buyobozi no mu ikoreshwa ry’amakuru, aho rwavuye ku mibare yakusanywaga mu bushakashatsi bw’myaka itanu, rukagera ku ikoreshwa ry’amakuru ahoraho kandi aboneka mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Mu myaka myinshi, impfu z’ababyeyi zapimwaga cyane hifashishijwe ubushakashatsi bwakorwaga buri myaka itanu. Byari ingenzi, ariko ntibyadufashaga gufata ibyemezo byihuse. Ntibyaduhaga amakuru mu gihe nyacyo ku hantu impfu zabereye, impamvu zabiteye n’ibigomba guhinduka.”

Yasobanuriye abitabiriye inama ko u Rwanda rukoresha amakuru ahoraho ku rwego rw’igihugu n’ikoranabuhanga rituma urupfu rw’umubyeyi rumenyekana mu masaha 24, hagakurikiraho isuzuma ryihuse n’ingamba zo gukosora ibitagenda neza ku rwego rw’ikigo nderabuzima, Akarere ndetse n’igihugu.

Ibyo bigerwaho hifashishijwe gahunda ihamye mu rwego rw’ubuzima ihuza abajyanama b’ubuzima ku mudugudu, amavuriro mato, ibigo nderabuzima n’ibitaro.

Kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara ni yo mpamvu ya mbere itera impfu z’ababyeyi, hakiyongeraho ibibazo bikomeye byibasira impinja birimo kuvuka zitagejeje igihe no kubura umwuka ku mwana ukivuka.

Yagaragaje ko mbere na mbere guhangana n’ibyo bibazo bisaba ubushake bwa Politi n’urwego rw’ubuzima rwubatse kandi rukora neza.

Ati: “Bisaba ubushake bwa politiki, serivisi zikomeye ziri ku murongo wa mbere, ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, n’umuco wo gukomeza kwiga no kunoza imikorere hifashishijwe amakuru, ariko byose bigashingira ku buyobozi no kubazwa inshingano.”

Yongeyeho ko igihugu cyashyize mu bikorwa ku buryo burambye gahunda yo gukurikirana no gusuzuma impfu z’ababyeyi (Maternal Death Surveillance and Response), ku buryo buri rupfu rw’umubyeyi rusuzumwa kandi rukavamo amasomo ahindurwamo ingamba zinoza serivisi n’imikorere.

Buri mwaka ku Isi abagore miliyoni 14 bagıra ikibazo cyo kuva nyuma yo kubyara, aho 90% ari abo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Muri bo abagera ku bihumbi 70 batakaza ubuzima.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu Ukuboza 2025 yerekana ko mu Rwanda hari igabanyuka ku mibare y’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara.

Bwagaragaje ko umubare w’abana bapfa bavuka wageze ku mpuzandengo ya 17 ku 1000, uvuye kuri 19 ku 1000 wariho mu 2020.
Ni mu gihe ababyeyi bapfa babyara babarirwa ku 149 ku bihumbi 100, bavuye kuri 203 ku babyeyi ibihumbi 100 mu 2020. Intego ni uko bagera kuri 70 mu 2030.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yitabiriye Inama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

 

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baganiriye ku ‘Kwihutisha igabanyuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika’.
Share