Kamonyi: Children including a 3 years old evicted from shelter. Abana batanu barimo u’wimyaka 3 basohowe mu mitungo yabo igizwe n’inzu babagamo n’izo bakodeshaga, zikavamo ibibatunga n’amafaranga yabafashaga mu bindi byangombwa nkenerwa birimo kwishyura amashuri na mituweri.
Bavuga ko bagiriwe akarengane bashingira kuba urubanza rw’iyo mitungo rwararangijwe huti huti n’Abunzi, kandi harimo urundi rwo gutambamira iyo mitungo irengeje Miliyoni 3 Frw, ubusanzwe Abunzi batemerewe kuburanisha imanza z’ibiburanwa birengeje ako gaciro.
Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagali ka Sheri, mu Murege wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi ku wa Gatanu taliki 16 Mutarama 2026.
Mu 2020 nibwo Papa wabo bana yitabye Imana, nyina yinjirwa n’undi mugabo. Umukuru muri bo witwa Iraguha Bertin, yari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.
Asobanura ko mu gihe bari mu mashuri batamenyaga ko uwo mugabo arimo kurya imitungo yabo biza kugera no ku nzu babagamo.
Nyuma abantu batazi baje kuyibasohoramo, babaza ibyo aribyo maze babasobanurira ko uwo mugabo na nyina bafashe amafaranga yunguka yabananira kwishyura bakabakorera mutation [ihererekanyamutungo].
Bari baragurijwe Miliyoni 2.5 Frw bagomba kuyungukira bakishyura Miliyoni 5 Frw mu mezi atatu.
