Kamonyi: Abana bibana barimo uw’imyaka 3 basohowe mu Nzu

Amakuru Ijwi ry' Abana

Abana batanu barimo u’wimyaka 3 basohowe mu mitungo yabo igizwe n’inzu babagamo n’izo bakodeshaga, zikavamo ibibatunga n’amafaranga yabafashaga mu bindi byangombwa nkenerwa birimo kwishyura amashuri na mituweri.

Bavuga ko bagiriwe akarengane bashingira kuba urubanza rw’iyo mitungo rwararangijwe huti huti n’Abunzi, kandi harimo urundi rwo gutambamira iyo mitungo irengeje Miliyoni 3 Frw, ubusanzwe Abunzi batemerewe kuburanisha imanza z’ibiburanwa birengeje ako gaciro.

Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagali ka Sheri, mu Murege wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi ku wa Gatanu taliki 16 Mutarama 2026.

Mu 2020 nibwo Papa wabo bana yitabye Imana, nyina yinjirwa n’undi mugabo. Umukuru muri bo witwa Iraguha Bertin, yari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.

Asobanura ko mu gihe bari mu mashuri batamenyaga ko uwo mugabo arimo kurya imitungo yabo biza kugera no ku nzu babagamo.

Nyuma abantu batazi baje kuyibasohoramo, babaza ibyo aribyo maze babasobanurira ko uwo mugabo na nyina bafashe amafaranga yunguka yabananira kwishyura bakabakorera mutation [ihererekanyamutungo].

Bari baragurijwe Miliyoni 2.5 Frw bagomba kuyungukira bakishyura Miliyoni 5 Frw mu mezi atatu.

Ati: “Turabyanga nk’abana bajya kuturega mu rwego rw’Abunzi. Bambwira ko tugomba kuva muri iyo nzu, turabyanga kuko ntibyumvikana. Bangira inama yo kujya kuwutambamira. Habaho gutangira bundi bushya k’urubanza. Bahamagawe ngo baze tuburane barabyanga. Bakajya bohererezwa hamagara [convocation] bakazisinya ariko ntibitabe ahubwo bajya guteza kashe mpuruza ku mwanzuro utambamiwe ukiburanwa.”

Mu busanzwe itegeko rivuga ko Abunzi bataburanisha urubanza iyo ikiburanwa kirengeje Miliyoni 3 Frw kandi umutungo wabo bana wabarirwaga Miliyoni 35 Frw.

Ati: “Wumve ko twagiye gutanga ikirego mu rukiko rw’ibanze bakacyanga kubera yuko gifite agaciro kari hejuru. None rero umbwire ukuntu Abunzi biyemeje kujya kuburanisha urwo rubanza bakanaruca nabi kandi badafite ubushobozi bwo kuruburanisha. Kubera ko abo bagabo ari abanyamafaranga aho nagiye nkandagira wabona yuko afite imbaraga bakandeba bakabona ndi umwana. Aho najyaga yari afite ukuntu agenda abigenza nasubirayo ntibongere kunyakira.”

Imitungo bayisohowemo ku wa Gatanu

Ku Mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 16 Mutarama nibwo basohowe mu nzu, abaturanyi barahurura baratakamba biba ibyubusa, iryo joro barirara hanze n’abaturanyi banze kubasiga.

Ati: “Ubwo nyine baradusohoye baduta hanze turara hanze. N’abana batoya b’impinja twaraye hanze mu mbeho.”

Muri uwo mugoroba Abanyerondo boherejwe kurinda iyo nzu ngo batayisubiramo, abana bo barara hanze.

Iraguha avuga ko imibereho ye n’abavandimwe be batarenganuwe yaba igoye cyane by’umwihariko kubagaburira naho kwiga byo byaba bibaye amateka.

Asaba ko basubizwa mu nzu hanyuma ubutabera bugasesengura ikibazo cyabo bakazubahiriza umwanzuro w’urukiko kuko ibyakozwe byo bidasobanutse.

Ati: “Bankingurire inzu nsubire mu nzu n’umuryango wanjye kubera ko umwanzuro bakoresheje mu kunsohora mu nzu unyuranyije n’amategeko. Kandi uwo mutungo ni wo wari udutunze kuko harimo inzu zikodeshwa, hakavamo amafaranga y’ishuri, amakaye n’imyambaro, na mituweri. Kandi nibyo kurya ntabyo kuko ibyadutungaga byavaga muri izo nzu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubw’Umurenge wa Rugalika ntabwo bwifuje gusubiza bimwe mu bibazo twabajije kuri iyi nkuru, cyakoze babinyujije kuri twitter bavuze ko bakodeshereje aba bana inzu yo kubamo, ibindi bikazakurikiranwa binyuze mu butabera.

Iraguha yabwiye Ijamboryumwana ko aho babakodeshereje ari ukwezi kumwe, agatakamba asaba ko hakwitabwa ku hazaza h’abavandimwe be nyuma yuko kwezi.

Ati: “Baduhaye ahantu tugiye kuba h’ukwezi kumwe. Hanyuma se nyuma yuko kwezi? None se abo bana ko izo nzu arizo z’abatungaga, bakabona ibyo kurya, iyo nzu y’ukwezi bazahaba batabona ibyo kurya? Bazahaba se batiga badakeneye minerval”

Twaje kumenya ko aba bana bagannye inzego zitandukanye zirimo impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho maze tubabaza niba hari icyo bashobora kubafasha birimo kuba aba bana bavuga ko biburanira kandi uwo barega no mu Bunzi yari yunganiwe n’umunyamategeko.

Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho yavuze ko urubanza rukwiye gusubirwamo hagakurikizwa inzira z’amategeko.

Ati: “Ibyo abana bo ku Kamonyi twarabyumvise. Mu by’ukuri itegeko ntabwo ryemerera uwasigaye kugurisha imitungo y’abana cyangwa yasigiwe na Nyakwigendera. Rero twumva abaje gusohora abo bana mu nzu, kabone nubwo cyaba icyemezo cy’urukiko ariko inzira zabanje ntabwo zakurikije amategeko. Tukaba dusaba ko habaho gusubirishamo urwo rubanza.”

Ku kijyanye n’ubushobozi bwo kutibonera ubunganira mu mategeko, yagize ati: Tuzabafasha kubona umunyamategeko.”

Itegeko ry’Izungura rivuga ko uwasigaranye umutungo adashobora kuwugurisha wose cyangwa ngo awusesagure keretse abyemerewe n’urukiko ku mpamvu zikomeye yagaragaje ariko nabwo ntawugurisha wose kuko hagomba gusigara igice kizita ku bana.

Iyo bigaragaye ko hari imitungo yagurishijwe abana bahari kandi urukiko rutabyemeje, icyo gihe uwagurishije araregwa igurishwa rigateshwa agaciro cyangwa akaryozwa ibyo yakoze.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *