Kiliziya yasohoye itangazo ku mabonekerwa aherutse kuvugwa ku bana biga muri G.S Rwinzovu

Amakuru Iyobokamana

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Busogo bwasabye Abakristu kwitwararika iby’amabonekerwa aherutse kuvugwa ku bana babiri biga muri G.S Rwinzovu, bagategereza ibizatangazwa nyuma y’ubushishozi bwa Kiliziya nk’Umubyeyi urereberera Abakristu bayo.

Paruwasi Busogo, niyo ihereryemo iryo shuri ryavuzwemo amabonekerwa.

Inkuru y’ayo mabonekerwa ivuga ko yatangiye ku mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2026, ubwo abana babiri biga muri G.S Rwinzovu bavaga ku ishuri batashye, bagera munsi y’ishuri bakabona ishusho ya Bikiramariya ateruye Yezu, igaragara ku biti.

Iyi nkuru yaje gukwira mu baturage maze ibihumbi by’abantu batangira kugana kuri iryo shuri.

Ku wa 17 Mutarama 2026 Abihayimana barimo na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zagiye kuganiriza abaturage kugira ngo basubire mu mirimo yabo.

Ubuyobozi bukimara kubona ko ibiti bivugwa ko byagaragayeho ayo mashusho bishobora gukomeza kuyobya abaturage bwahisemo kubikuraho.

Gusa abaturage ntabwo bashise basubira mu Ngo zabo ahubwo bimukiye ku bindi biti batangira kubisengeraho ndetse ku Cyumweru taliki ya 18 Mutarama 2026 bari bakiri benshi, nubwo ubukangurambaga bwo kubasaba gusubira mu mirimo bukomeje.

Mu itangazo ryasinyweho na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo Nambaje Jean Bosco, Abakristu Catolika bibukijwe gukomeza ubuzima busanzwe bagategereza umwanzuro wa Kiliziya.

Mu butumwa burikubiyemo harimo kwibutsa Abakristu inkingi ukwemera kwabo gushingiyeho no kudakwirakwiza ubutumwa butera ubwoba n’urujijo bagategereza umwanzuro wa Kiliziya ku mabonekerwa avuga aho hantu.

Rigira riti: “Padiri mukuru arasaba abakristu bose kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda amakuru atari yo, gutanga ubutumwa butera abantu urujijio n’ubwoba, mureke ibindi tubiharire Kiliziya Umubyeyi utureberera kandi udufasha mu gushungura tukamenya ibyaya mabonekerwa.”

Nkuko yari yabigarutseho aganiriza imbaga yari iteraniye kuri G.S Rwinzovu ku wa 17 Mutarama 2026 Padiri yamenyesheje ko amabonekerwa yemezwa na Kiliziya ‘amaze gusuzumwana ubushishozi hamaze kurebwa ubutumwa bwayo mabonekerwa, ababonekerwa niba bafite ubuzima umuze cyane ubwo mu mutwe hamwe no kureba niba ubutumwa bwatangiwemo bwaragize uruhare mu myitwarire myiza y’Abakristu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *