CLADHO yagaragarije Abadepite ibitanoze mu butabera buhabwa abana

Amakuru Ubutabera

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yagaragarije Abadepite, ingingo ku yindi, ko ibikubiye mu itegeko ryerekeye kurengera umwana, birimo uburyo afatwamo n’uburyo akurikiranwa bitubahirizwa, igihe yakoze icyaha, aho usanga hari abafungirwa muri Kasho bajya no kuburana ugasanga bari kumwe n’abantu bakuru kandi bakaburanishwa n’inkiko zitabagenewe.

CLADHO yabigarutseho mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro byahuje Sosiyete Sivile n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.

Ni ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hakemurwe bimwe mu bibazo bikibangamiye Uburenganzira bwa Muntu.

Cladho yasabye ko uburyo abana bafungwamo n’uburyo bafatwamo byakubahiriza amategeko ndetse n’abunganira abana bakaba babifitemo ubumenyi buhagije

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Cladho akaba n’umugenzuzi
w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu, yabwiye Abadepite ko muri rusange ubutabera buhabwa abana budakurikiza amategeko.

Yahereye ku bijyanye no gufata no gufunga umwana avuga ko uburyo bikorwa kugeza ubu, binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Mu itegeko ry’umwana havugwamo ko gufunga umwana bigomba kuba ari amaburakindi kandi bikaza ari amahitamo ya nyuma mugihe umucamanza yagoragoje akabona izindi nzira zidashoboka agafata icyemezo cyo gufunga umwana kubera ko imanza z’abana harebwa ku nyungu z’umwana mbere y’ibindi byose.”

Ku bijyanye n’aho bafungirwa n’uburyo baburanishwa nabyo yasabye Komisiyo kugira icyo ibikoraho bigahinduka kuko bihabanye n’icyo itegeko riteganya.

Ati: “Amategeko avuga ko Abana bakwiye kuburanishwa mu Niko z’abana, mu ngereko zihariye z’abana ariko iyo abana bari kuburana mu nkiko z’ibanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo baburanira mu nkiko z’ibanze kandi inkiko z’ibanze zidafite urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’abana ubwo rero uburyo abana baburanishwa bunyuramyije n’amategeko.”

Murwanashyaka yanagarutse ku ngingo yo kunganirwa mu mategeko, agaragariza Abadepite ko umwana wese ufitanye ikibazo n’ubutabera atunganirwa nkuko amategeko abiteganya.

Ati: “Umwana mbere yo kubazwa icyo aricyo cyose mu buryo bwose bw’ubutabera agomba kuba afite umwunganizi ariko usanga abana bahabwa abunganizi ari abana bakoze ibyaha gusa mu gihe abana bakorewe ibyaha bo batabahabwa.”

Aha yatanze urugero ku bana baterwa inda zitifuzwa aho usanga umwana ajya kubazwa mu Bugenzacyaha ari wenyine kandi itegeko rivuga ko yakabaye afite umwunganira.

Yagaragaje kandi ko hari ikibazo cy’abunganira abana batabifitemo ubumenyi buhagije.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yemeje ko igiye gukurikirana iki kibazo kuburyo abana bazajya babona ubutabera uko biteganywa n’amategeko.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *