Abana Babiri babonekewe! Amashirakinyoma ku mabonekerwa ya Bikiramariya yabereye i Musanze

Amakuru Iyobokamana Uncategorized

Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2026 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho avuga ko Umubyeyi Bikiramariya yabonekeye abana babiri bo mu rwungwe rw’amashuri rwa Rwinzovu.

Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagali Murago ho mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

Inkuru mpamo ivuga ko amabonekerwa nyirizina yatangiye ku Mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2026, ubwo abo bana babiri biga mu rwungwe rw’amashuri rwa Rwinzovu bavaga ku ishuri batashye, bagera munsi y’Ishuri bakabona ishusho y’Umubyeyi Bikiramariya ateruye umwana Yezu bambaye n’imisaraba, igaragara mu giti.

Aba bana babiri umwe ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka umunani n’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka 9. Bose biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza.

Iyo shusho babanje kuyibona ku ipoto y’amashanyarazi, bongera kuyibona ku giti gisanzwe.

Bavuze ko nahise batangira gusenga kandi bagakomeza kubona ayo mashusho. Babwiye ijamboryumwana ko bakimara kubona ibyo bitangaza bahamagaye mugenzi wabo na we araza abafasha gusenga ababwira ko ibyo bari kubona na we ari kubibona.

Bahise bahamagara abandi, n’abarezi babo, bamwe bakavuga ko bari kubona umubyeyi Bikiramariya abandi bakavuga ko batari kumubona.

Muri uwo mugoroba inkuru yakomeje gusakara n’abaturage baturiye iryo shuri barahurura, bamwe bakemeza ko barikubona Umubyeyi Bikiramariya koko abandi ntibamubone.

Byaje kurangira inkuru ikwiriye muri ako gace kose abaturage bariyongera kuburyo bwakeye, hagaragara ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage.

Bamwe bihutiraga guhobera ibyo biti abandi bahavugira amasengesho ari nako baririmba indirimbo zisingiza umubyeyi Bikiramariya zizwi muri Kiliziya Gatolika.

Ijamboryumwana ryageze aho bivugwa ko habereye amabonekerwa hari abantu barenga ibihumbi bitanu.

Hari amakuru yavugaga ko hari abandi bantu baturukaga i Congo Nil muri Rutsiro, i Kibeho muri Nyaruguru, mu Ruhango n’ahandi hatandukanye higanjemo ahabera ingendo nyobokamana baje kureba iby’iyo nkuru.

Ahari hateraniye iyi mbaga hari Abapadiri, abihaye Imana mu maduni atandukanye, Inzego z’umutekano ndetse n’Ubuyobozi mu nzego za Leta.

Wabonaga abantu bamwe byabacanze batazi ibiri kuba, abandi bahimbaza abandi bajya kureba ibyo biti.

Mu bo twaganiriye baturutse mu madini atandukanye bemeje ko babonye Umubyeyi Bikiramariya yabagendereye.

Umwe yagize ati: “Njyewe nsengera muri ADEPR arko ibitangaza nabyiboneye nanjye rwose ndahamya ntashidikanya nabonye ifoto ya Bikiramariya. Aha hantu hari Imana.”

Mugenzi we ati: “Sindi umukristu cyane ariko nageze aha nje kureba ibyabaye numvaga ndwaye ariko ndumve nakize, aha hantu hari ibitangaza rwose.”

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo, ibarizwamo aka gace kavuzwemo amabonekerwa, Jean Bosco Nambaje, yavuze ko kwemeza amabonekerwa bigira inzira binyuramo, bityo ko ubu batahita bemeza ku rwego rwa Kiiziya ko yabaye cyangwa atabaye mu Gataraga.

Yavuze ko ‘bagiye gukusanya ibimenyetso barebe koko niba Bikiramariya yabonekeye bariya bana, ibizavamo bazabitangariza Abakristu.

Ati: “Nabasanze hano Mugitondo mu ma saa mbili n’igice ngo hari n’abaharaye. Hari abavuga ko babonye ibitangaza, hari abandi twagiye tuganira. Ubuyobozi bwa Diyoseze buzabyigaho noneho twibuke ko tugomba gusubira Ngo z’Iwacu. ibindi muzagenda mubimenya. Ibitangaza nk’ibi bigomba gusaba ubushishozi. amabonekerwa y’i Kibeho yemejwe nyuma y’imyaka irenga 20. Twitonde twumvire ubuyobozi bwa Kiliziya n’inzego z’Igihugu cyacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabye abaturage ko bataha bakajya mu Ngo zabo bagategereza Inzego zibishinzwe zikazemeza aya makuru kuko bo ntaho bashingira bayeneza.

Abaturage banze gutaha barakomeza bariririmbira bahimbaza Imana bavuga ko bifuza ko n’amasengesho y’ejo ku Cyumweru yazabera aha hantu habereye ibitangaza batitaye mu madini ahateraniye, hanyuma buri wese akazajya ahava bitewe nuko yumva amaze gufashwa kubera ukwemera kwe.

Umunyamakuru w’Ijamboryumwana yahavuye, abayobozi mu nzego z’umutekano bakiri kuganiriza aba baturage, ariko aho yanyuraga mu mihamda ya Busogo-Byangabo-Rwinzovu abaturage bari benshi cyane berekeza ahabereye ibyo bitaga ibitangaza.

Abana bo bivugwa ko ari bo babonekewe baribacungiwe umutekano ngo hatagira ikibahungabanya. Ntabwo haramenyekana niba hari ubutumwa Bikiramariya yabahaye nkuko byagenze ku yandi mabonekerwa.

Amabonekerwa yemewe ku rwego rwa Kiliziya ni ayabereye i Kibeho n’ayabereye i Lourdes mu Bufaransa.

Hari inyandiko zereyekeye amabonekerwa ya Kibeho, Padiri Theophile Twagirayezu yanditse mu 2024 ubwo yakoreraga ubutumwa muri Diyoseze ya Byumba, zivuga ko Amabonekerwa ntacyo yongera ku Ijambo ry’Imana riri mu Byanditswe bitagatifu, ahubwo aba yibutsa inyigisho za Kiliziya abakristu bari baribagiwe.

Igiti bivugwa ko abana babonyeho Bikiramariya ateruye Yezu
Abaturage bagendaga biyongera uko amasaha ashira.

UWIHOREYE Bernard/Ijamboryumwana.rw i Musanze

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *