Cladho yasabye inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana (Video)

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) irasaba ababyeyi, abarezi n’inzego z’ibanze gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igiwingira kuko uruhare rwabo ruri mu bihanzwe amaso ku hazaza h’umuryango uzira igwingira.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya Kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya igwingira rikagera kuri 15% mu 2029.

Ni nyuma yuko mu 2017 rwari wihaye intego yo kuba rigeze kuri 19% mu 2024 ariko iyo ntego ikaba itaragezweho. Imibare yo mu Ukuboza 2025 yerekana ko rigeze kuri 27%.

Inzego za leta n’iz’abikorera zirimo gufatanya mu buryo bwose bushoboka kugira ngo intego ya NST2 izagerweho.

Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho avuga ko bakoze isesengura bagasanga imbaraga zose zashyizwe mu kurwanya imirire mibi n’igwingira hari izitarakoreshwa, kandi uruhare rwabo rufite umusanzu ukomeye.

Ati: “Tumaze gusesengura tugasanga abantu bose twarakoranye ariko abana nta ruhare bigeze bagira mu kurwanya igwingira, ubu dufatanyije na World Vision dufite igice cyo kubaka ubushobozi bw’abana mu kwimakaza isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Turashaka gukoresha abana turebe niba hari icyo bizahindura.”

Icyo gice cyo kubaka ubushobozi bw’abana gikubiye mu mushinga witwa Enough Campaign wa World Vison ushyirwa mu bikorwa na Cladho.

Abana bagize Komite z’abana n’abagize Club z’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri bahugurwa ku ruhare rwabo mu kurwanya iryo gwingira no kwimakaza isuku n’isukura.

Perezida wa Komite y’abana mu Murenge wa Nemba, Nyirasengimana Theodette yabwiye Ijamboryumwana.rw ko abahuguwe bafite ubumenyi kandi biteguye kubugeza ku bandi bagize umuryango no ku mashuri bigaho.

Ati: “Baduhuguye ku bijyanye n’isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi aho dutuye kandi ibintu twakuyemo ni uko tugiye kugenda tukabwira ababyeyi, tugahugura n’abandi babyeyi bari aho dutuye tukabahugura ku byiza byo gutegura indyo yuzuye n’ibyiza byo kugira isuku aho dutuye.”

Murwanashyaka Evariste yavuze ko hari abana batangiye gutegura ibikorwa byo gusakaza ubwo butumwa, asaba inzego z’ibanze, abarezi n’ababyeyi gushyigikira ibikorwa by’ubukangurambaga bazajya bategura.

Ati: “Nashishikariza inzego z’ibanze, ababyeyi n’abarezi gushyigikira abana muri ibi bikorwa. Gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije isuku n’isukura, gushyigikira ibikorwa by’abana bigamije gushyigikira ubukangurambaga bwa Enough Campaign.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Alfred asanga uruhare rw’abana ruzatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya igwingira.

Ati: “Nimubikora muzaba mushyize itafari ku iterambere ry’igihugu cyacu. Mugende mufatanye na bariya bana mwaje muhagarariye n’ababyeyi banyu bose mubabwire. Urugo rwose rugomba kugira akarima k’igikoni gateyemo imboga kandi tugasaba ko gahora kavugururwa.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *