Gisagara: Inkuba yishe umubyeyi w’abana bane

Amakuru Ubuzima

Mu Karere ka Gisagara inkuba yakubise Umubyeyi w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Nyanza arapfa, ikomeretsa abandi babiri bo mu Murenge wa Muganza.

Ibyo byabaye mu mvura yaguye mu bice byinshi byo mu Ntara y’Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 08 Mutarama 2026.

Umuturanyi wa Nyakwigendera yavuze ko uwo mubyeyi yari aryamye wenyine abana bari mu kindi Cyumba, Inkuba ikubise umuriro uhita ubura bituma umwana w’imyaka ine yari afite arira kubera umwijima.

Umwana w’imfura w’imyaka 16 yahise amushyira nyina, ageze mu cyumba asanga yapfuye niko guhita ajya gutabaza abaturanyi.

Ati “Yageze mu cyumba ashyiriye umwana nyina, asanga yamaze gupfa, ahita ajya gutabaza abaturanyi, baje na bo basanga koko yapfuye.”

Uyu muturanyi yavuze ko Nyakwigendera asize abana bane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome yavuze ko no mu ntangiriro z’Icyumweru inkuba yakubise Inka n’abandi bantu babiri.

Yagize ati “Ntabwo ibintu nk’ibi byari bisanzwe, kuko mu mwaka ushize twapfushije abantu 13 bazize inkuba, ndetse no mu ntangiriro z’iki Cyumweru inkuba yakubise inka n’abandi bantu babiri bagwa igihumure mu Murenge wa Gishubi, ibisobanura ko twugarijwe.”

Ibi bibabye i Gisagara nyuma yuko, ku wa 4 Mutarama 2025 abantu 15 bo mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba, icyenda bahita bapfa.

Uretse inkuba, mu mwaka ushize mu Karere ka Gisagara hasenyutse inzu zisaga 150, hanangirika hegitari zisaga 500 z’ibihingwa mu bishanga byibasiwe n’imyuzure.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *