CLADHO yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa rigenewe abana rya Isango Star

Amakuru Imyidagaduro Uncategorized

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yiyemeje gukomeza gushyigikira irushanwa ngarukamwaka ryitwa Rwanda Talent Kids Award rya Isango Star, hagamijwe ko rigera ku bana benshi bifuza kugaragaza impano.

Cladho yabitangarije mu birori byo guhemba abana bitwaye neza muri Rwanda Talent Kids Award 2025 byabereye i Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, ku wa 3 Mutarama 2026.

Abana bitwaye neza muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8 bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuri n’amafaranga.

Ibyikora Ntwari Kenny wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abashushanya avuga ko byamushimishije.

Ati: ’’Biranshimishije cyane kuba naratsindiye igihembo cy’uwabaye uwa Mbere nagaragaje impano yanjye. Nshimira ababyeyi banjye bambaye hafi n’abateguye amarushanwa. Byanteye umuhate nzakomeza nitabire n’ayandi marushanwa. “

Abandi batwaye ibihembo ni Mutesi Miracle wabaye uwa Kabiri mu cyiciro cy’abaririmba indirimbo zisanzwe na Cyuzuzo Nelly wabaye uwa mbere muri icyo cyiciro.

Mugisha Lea yahembwe mu cyiciro cy’indirimbo zaririmbiwe Imana naho mu babyinnyi hahembwe itsinda ryitwa Runup Talent.

Mu ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho akaba n’umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu, Murwanashyaka Evariste yavuze ko Cladho izakomeza gushyigikira iterambere ry’iri rushanwa hagamijwe ko impano nyinshi zigaragara.

Yagize ati: ’’Gushyigikira impano z’abana nibyo bituraje ishinga turabishyigikiye tuba tugamije kugirango n’abo bana bazamuke, ku bw’iyo mpamvu tuzakomeza gufatanya no gushyigikira iki gikorwa ku buryo bwisumbuyeho kugirango tubone n’abana benshi bagaragaza impano zabo.”

Umunyamakuru wa Isango Star, Mukobwajana Assiati ukora ikiganiro “Uburenganzira bw’Umwana”, cyashibutseho iryo rushanwa, yavuze ko ashimira intambwe rigezeho mu kuzamura impano z’abana.

Yagize ati: ’’Dufatanyije abantu bose bafite aho bahurira n’uburenganzira bw’umwana hamwe n’ababyeyi ibi bintu byazamuka kandi bigatanga umusaruro ku bana. Dufatanye kugirango turere abana bazima.”

Muri uyu muhango hanatangiwe ubutumwa bwo kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge mu rubyiruko no gukoresha impano mu buryo bwiza.


NYIRANGARUYE Clementine

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *