Akarere ka Burera kahize kugabanya 15% ku igwingira kifashishije abana (Video)

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko bahereye ku ruhare rw’abana, inzego zose zaba iza leta n’iz’abikorera muri ako Karere, bari gukora iyo bwabaga kugira ngo bazagere ku ntego bihaye yo kugabanya 15% ku bana bagwingiye mbere yuko umwana wa 2030 urangira.

Meya Mukamana Soline yabivugiye mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Cladho ku nkunga ya Worlrd Vision ku ruhare rw’umwana mu bimukorerwa, yibanze ku kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Yavuze ko imbaraga z’abana arizo zizashingirwaho mu kurwanya igwingira kuko bazaba ari abafashamyumvire bakaba n’imboni zo kwimakaza imirire myiza, kuri bo, mu miryango yabo no mu mashuri bigaho.

Ati “Ni imbaraga zigomba gushyirwa hamwe n’abantu banyuranye, yaba ari abafatanyabikorwa, yaba ari inzego z’ubuzima, yaba ari twebwe abayobozi, yaba ari twebwe abaturage ariko by’umwihariko ubwo tugiye gukoresha abana, Umwana Buriya arafata, umwana areba kure ibyo umubwiye aragenda akabikora, akabyigisha ndetse akanabikurikirana.

Umwana witwa Ishimwe Faida Lydia ukomoka mu Murenge wa Rwerere yavuze ko ibyo bahuguweho bizabafasha bo ubwabo ariko banabikangurira ababyeyi babo n’abandi bantu aho baba bari hose.

Ati: “Baduhuguye batubwira ibigize ifunguro ryiza batwigisha uko twakora isuku. Natwe tuzabyigisha ababyeyi bacu ndetse n’abandi bantu tubashishikarize gukora isuku. Bizatuma igwingira rigabanyuka mu Karere kacu.”

Mugenzi we, Izuwayo Chance Pacifique uhagarariye abana mu Murenge wa Kinyababa yavuze ko bazakora ibyo basabwa mu mabaraga zabo ariko Akarere kakagera ku ntego.

Ati: “Mu bushobozi bwacu buke nk’abana, batubwiye ukuntu twapanga imishinga mito tukorora inkoko, zaduha amagi, twatera imboga byoroheje ibyo bikaduha amafunguro yuzuye bityo tukirinda igwingira.”

Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho akaba anakurikirana ibikorwa byo guhugura abana ku ruhare rwabo mu bibakorerwa yavuze ko kongerera ubumenyi abana ku mirire mibi n’igwingira biri gukorwa mu mushinga Enough Campaign wa World Vision ugamije kurandura imirire mibi n’igwingira.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko muri 2015 akarere ka burera kari gafite igwingira riri kuri 52% mu 2020 kagera kuri 41.6% bagwingiye.

Nubwo kakiri mu mutuku imibare y’icyo Kigo yerekena ko igwingira ryagabanyutse muri ako Karere rigera kuri 37.6 mu 2025.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *