Musanze: Umwana w’imyaka 18 yapfiriye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Umusore w’Imyaka 18 n’umugabo usize abana babiri, baguye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubwo bo na bagenzi babo basagariraga inzego z’umutekano zabakumiraga gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu gishanga cy’Agatare gihuriyeho Imirenge ya Gacaca na Muhoza mu Karere ka Musanze.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru taliki ya 04 Mutarama 2026, ahagana saa Munani z’ijoro nibwo insorensore zitwaje intwaro gakondo ziraye mu gishanga gicukurwamo mabuye y’agaciro mu buryo butemewe zitangira gucukura.

Polisi yagiye kubabuza bashaka guhangana na yo, irasa hejuru ariko ntibabyitaho bakomeza kuyisatira, nibyo umwe yaje kuraswa.

Abandi bahise biruka mu gihiriri maze umwe muri bo agwa mu mukingo, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka. Ni mu gihe undi umwe wakomeretse arimo kwitabwaho.

Umwe mu baturage baturiye icyo gishanga yavuze ko akurikije ibyo yumvaga mbere yuko amenya ibyabaye, abasagarariye Polisi bari bagiye gutabara mugenzi wabo wari wafashwe.

Yagize ati: “Tukumva amajwi bamwe bari kuvuga ngo mugende muzane bya bikoresho dukoresha dutabare mugenzi wacu ubwo ngo baje batangira no gutera Polisi amabuye nibwo rero twatangiye kumva urusaku rw’amasasu. Mugitondo bukeye nibwo twatangiye kumva ngo uwitwa Soda yapfuye ngo n’undi mwana w’umuhungu ngo bamurashe nibwo twakurikiranye amakuru dusanga nibyo Koko.”

Mugenzi we ati: “Bamwe bamanutse bafite inyuma n’amatindo n’ibitiyo ngo baragenda babikubita umupolisi ngo bashobora no kuba bamuvunye urutugu, twaje kumva amasasu rero tugiye kumva twumwa induru mu gishanga bari kujya bavuga ngo Soda Soda tukuri inyuma duhita tumenya ko ari mu gishanga biri kubera.”

Umubyeyi w’umwana waburiye ubuzima muri ibi bikorwa yasabye abantu by’umwihariko abakiri bato kwirinda kujya muri kiriya gishanga.

Ati:”Ahagana mu ma saa tanu ngo abo bakiri batoya barwaniye hepfo mu gishanga tuza kumva ko habaye kurasa umwana wanjye na we akahaburira ubuzima gusa byarangiye twamwakiriye aba bana bacu birinde kujya hariya hantu kuko bitemewe hatazagita n’undi uhaburira ubuzima.”

Polisi y’u Rwanda yemeje aya makuru inaburira abiha kurwanya inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ingnace Ngirabakunzi yabwiye itangazamakuru ko Abapolisi bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano bageze mu gishanga cy’Agatare gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bakahasanga insorensore zigera muri 40 zitwaje intwaro gakondo zirimo amasuka ibitiyo n’imihoro zigashaka guhangana na bo.

Yagize ati: “Mu masaha ashyira saa munani z’ijoro, ubwo Abapolisi bari bari mu kazi kabo bagiye kubona babona itsinda ry’abantu bagera muri 40 bitwaje intwaro gakondo, iryo tsinda rirabasagararira, kugeza n’aho Abapolisi barashe hejuru batanga icyo bita umuburo, ubwo bagendaga abo bagizi ba nabi umwe yikubita mu mukoki, aguye mu mukoki Polisi iramufata ngo ihamagare itabare. ba bagenzi bashaka kumwambura Polisi ariko bazana ubukana batera amabuye. Yahise yongera ibaha umuburo ariko bakomeza umurego bakomeza bongera bayisatira […] hari umwe warashwe basagarariye inzego z’umutekano umwe araraswa abandi bariruka.”

Iki gishanga kigiye kumara imyaka irenga itatu gicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko cyashyizweho uburinzi bugamije gukumira abashobora kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe dore ko buteza impanuka.

Iki gishanga cyaherukaga gupfiramo undi muntu taliki ya 15 Ukuboza 2024 ubwo ikirombe cyagwiraga abantu babiri umwe akahasiga ubuzima.

Amakuru ijamboryumwana ryahawe n’abaturage ni uko muri aba bapfuye umwe ari umwana uri mu kigero cy’imyaka 18 naho undi akaba yari yubatse akaba asize umugore n’abana babiri.

Iki gishanga cyabonetsemo amabuye y’agaciro abaturage bavuga ko ari zahabu, igice kinini ni imirima y’baturage ariko bavuga ko batabasha kuyibyaza umusaruro kuko izo nsorensore uhageze wese zimukubita.




Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *