Abana bahagarariye abandi mu Murenge wa Nemba wo mu Karere ka Burera bagaragarije Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’uwo Murenge ko bafite impungenge zo kuzumvwa n’abantu bakuru igihe bazaba bagiye kubaganiriza ku Kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Izi mpungenge bazigaragaje ubwo bari mu mahugurwa ku ruhare rw’abana mu kurwanya imirire mibi n’igwingira yabaye ku wa 30 Ukuboza 2025.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagize komite z’abana muri uwo Murenge na bamwe mu bagize Club z’Isuku n’isukura n’imirire myiza mu bigo biwubarizwamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Nyirasafari Marie, yabwiye abahuguwe ko ubumenyi bungutse bugomba kubagirira umumaro bo ubwabo, ariko bakanabusakaza mu bigo by’amashuri bigamo n’aho bakomoka mu bandi baturage.
Yagaragaje ko inzitizi agace batuyemo gafite ari imyumvire irimo kugurisha umusaruro bakura mu buhinzi n’ubworozi, batabanje kwita ku bagize imiryango yabo.
Ati: “Twebwe tugiye gukora iki? Kwigisha ababyeyi bacu, kubahindura imyumvire, aho twiga tukigisha abana kugira ngo babye kwigisha ababyeyi. Iyo bibaye ngombwa, umubyeyi wawe yarananiranye atita kuri murumuna wawe niba hari amagi wowe genda uyateke uyagaburire umwana. Ikintu tugiye guhindura ku babyeyi, niba wejeje imyaka, inkoko zateye amagi, gira ayo ugurisha ariko nibura umwana yariye igi.”
Perezida wa Komite y’abana mu Murenge wa Nemba, Nyirasengimana Theodette yavuze ko bafite impungenge z’uburyo bazajya bahabwa umwanya wo gutanga ubutumwa mu baturage, bakanibaza niba bazabatega amatwi bakabumva.
Ati: “Icyifuzo nari mfite ni uko mwakwigisha ababyeyi, bakajya baduha nk’umwanya tukagira umwanya wo kuganira n’ababyeyi, mukadushyiriraho gahunda wenda mukavuga ngo nk’uyu munsi nimugoroba Komite y’abana izajya ihura n’ababyeyi ibaganirize kandi mukabumvisha ko abana dufite ijambo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yijeje aba bana ko azashyigikira ibikorwa byabo ndetse abagira inama y’uko babikora.
Ati: “Ntabwo mwabura umwanya. Yari avuze ngo ni gute umwana yasaba umwanya mu nteko? Ni ukuvuga ngo kugira ngo muzagire ijambo ntabwo wavuga, ariko muvuze nk’umuvugo uwumva yakumva, mugize agakino uwumva yakumva, ushobora no gufata indangururamajwi uti tubangamiwe no mu Mudugudu wacu ababyeyi bitwara batya. Uwo mwanya twawuguha ntabwo mwawubura.”
Mushobora kuvuga ngo mufite igitaramo cy’abana bakorana na Cladho na World Vision, mugategura imbyino n’imivugo tugahamagara abaturage ngo baze bumve ubutumwa bwanyu. Mushobora kuvuga muti uyu munsi murakorera muri Kivumu mugatanga ubutumwa, Ubutaha mukazahurira Rushara, twese tukajyayo.”
Imibare yo mu Ukuboza 2025 y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho mu Rwanda yerekana ko Akarere ka Burera gafite abana 37.6% bagwingiye kavuye kuri 41.6% mu 2020.
Amahugurwa abana bahagarariye abandi bahawe ari gutangwa na Cladho mu mushinga wa Enough Campaign wa World Vison ugamije kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.
