Umwana witwa Micomyiza Fabiola, wiga mu mwaka wa Gatandatu kuri EP Bwiza mu Karere ka Rusizi yagiye mu mahugurwa yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, amafaranga y’urugendo (itike) bamuhaye yiyemeza kuyagura inkoko.
Uyu mwana yabwiye ijamboryumwana.rw ko yahawe itike ya 25,000 Frw yakora imibare akumva hari icyo yakora ngo agire uruhare mu kugabanya imibare y’abana bagwingiye mu Karere ke.
Ati: “Nari naje mu gikorwa cyo mu nama y’abana. Iyo tike ingana na 25000 Frw aho kugira ngo nyarye amandazi, nzakuramo inkoko, kuko batwigishije inama ijyanye no kurwanya imirire mibi. Nzakuramo inkoko nzajya ndrya amagi nsagurire amasoko ndetse mpe n’abaturanyi.”
Yavuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kumva ko agomba kugira uruhare mu kurwanya igwingira arinayo mpamvu yigomwe ibindi yashoboraga kuyakoresha kugira ngo azabe mu bazagira uruhare mu kugabanya igwingira mu bana.
Ati: “Batubwiye ko igwingira riri muri 30% [mu Karere ka Rusizi] ngomba kurigabanya rikagera kuri 15% kuko ariko badusabye. Numva uruhare rwanjye ari uko abana bose amafaranga babahaye batajya kugura inkweto, imyenda baguramo itungo bakagabanya igwingira mu Karere ka Rusizi.”
Inama uyu mwana yaherewemo ariya mafaranga y’urugendo yahuje abagize Komite z’abana mu Mirenge yose y’ako Karere n’Ubuyobozi bwako hagamijwe gusobanurira abana uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Iki gikorwa cyari cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) na World Vision cyarimo no kwakira ibitekerezo abana bifuza ko byitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho mu Rwanda, yerekana ko Akarere ka Rusizi Kari kuri 31%.
Uturere twose two mu Ntara y’Iburengerazuba turi hejuru ya 30% uretse Akarere ka Nyamasheke gafite 29.6%. Udufite imibare iri hejuru ni Ngororero ifite 35.8% na Rutsiro ifite 33.8%.
Muri rusange Uturere 11 turacyafite igwingira riri hejuru ya 30% nubwo imibare rusange yerekana ko ryagabanyutseho 6% mu gihugu hose.


Mbega byiza weeee, muomereze aho