Abana bahagarariye abandi mu Mirenge igize Akarere ka Rusizi basabye ubuyobozi bw’ako Karere ko mu bikorwa byihutirwa gafite mu igenamigambi, kakongeramo ikibazo cy’abana bo mu Kigo cy’Ishuri cya Nyantomvu kidafite intebe zihagije kuburyo hari abizanira ibijerekani byashaje byo kwicaraho.
Abana babigarutseho mu nama yahuje abagize Komite z’abana mu Mirenge yose y’ako Karere n’Ubuyobozi bwako
Ni igikorwa cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Cladho) na World Vision hagamijwe gusobanurira abana uruhare rwabo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira no kwakira ibitekerezo abana bifuza ko byitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Visi Perezida wa Komite y’abana mu Karere ka Rusizi, Iranzi Mico Divine yavuze ko mu byihutirwa Akarere ka kwitaho harimo gufasha abana bo mu Kigo cya Nyantomvu giherereye mu Murenge wa Nyakabuye kubona intebe zo kwicaraho.
Ati: “Dukeneye ibikoresho by’ishuri. Hari ibigo kuri ubungubu usanga bacyicara ku mabido. Hari ikigo cyitwa G.S Nyantomvu kiba Nyakabuye icyo kigo kugeza ubu baracyicara ku mabido. Murumva ko ari ikibazo gikabije pe.”
Abana bagaragaje ko ikibazo cy’intebe nke mu mashuri, kitari kuri iryo shuri gusa kuko hari n’ibindi bigo usanga abana bicara ari benshi ku ntebe imwe nubwo ho baticara ku mabido.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Alfred yavuze ko icyo kibazo kigiye kwitabwaho mu igenamigambi ry’imyaka itanu ry’ako Karere.
Ati: “Mwagaraje Ikigo gifite ikibazo cy’intebe. Hari ikibazo cy’intebe nke mu bigo by’amashuri, hari izo tubona dukeneye mu Karere twasabye ko Minisiteri y’Uburezi yadufasha kugira ngo ziboneke. Ibibazo byose twarabibonye, ibyo nabyo tuzabirebaho.”
Visi Meya Habimana yanavuze ko Akarere kazasuzuma kakareba ko kagena ingengo y’imari yihariye igenewe ibikorwa
Ati: “Icyo nabonye mwagarutseho cyane, ni ukuzashyira ingengo y’imari mu igenamigambi izajya ifasha abana mu bikorwa bitandukanye, haba mu gusura bagenzi banyu, icyo rero twacyanditse tuzaganira n’ababashinzwe ku rwego rw’Akarere tuzareba ko iyo ngengo y’Imari yaboneka tukareba ko icyifuzo cyanyu cyashyirwa mu bikorwa. Ariko birashoboka.
Mu bindi abana bagaragarije Akarere ko bibangamiye imibereho n’imyigire yabo; harimo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, icy’amazi meza yo kunywa n’imihanda itameze neza bagendaga bavuga amazina yayo n’aho yerekeza habagora cyangwa yakagombye kuba iri ariko ikaba idahari.

