Urubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi, rwasabye ko Imirenge itagira amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yashyirwa mu igenamigambi ry’ako Karere, byashoboka ikazagenerwa ingengo y’imari mu mwaka utaha kuko kutayagira bibangamira abanyeshuri bakenera kuyakomerezamo ariko ntibayabone hafi yabo.
Babivugiye mu nama Nyunguranabitekerezo yahuje abahagarariye inzego z’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi yateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), ku bufatanye na ActionAid Rwanda, binyuze mu mushinga ugamije kuzamura uruhare rw’Urubyiruko mu Igenamigambi n’Ingengo y’Imari by’Igihugu uterwa inkunga na European Union.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, Felix Hagenimana, yavuze ko bifuje ko Imirenge idafite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yayagezwamo kuko byafasha abifuza kwiga amasomo ayatangirwamo ariko ntibayabone hafi yabo.
Yagize ati: ’’Tugendeye ku miterere y’Akarere kacu ka Kamonyi, Imirenge ya Ngamba, Rukoma na Kayenzi twasanze nta TVET ifite. Kugirango abana babone amahirwe yo kwiga TVET ,twifuje ko byibuze muri iyo mirenge bishoboka uyu mwaka Akarere ndetse na leta y’u Rwanda badufasha hakaboneka TVET abana bakigira ku murimo bakava ku ishuri bajya gukorera amafaranga, bakiteza imbere bakanateza n’imbere igihugu.”
Hagenimana yavuze ko ashimira CLADHO yabahaye urubuga rwo gutanga ibyifuzo ku byo bakeneye byakwitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaka.
Mugenzi we, umwungirije Niyigena Monique yavuze ko kutagira ayo mashuri bibagabanyiriza amahirwe no gukabya inzozi zabo zo kwihangira umurimo.
Ati: ’’Nko mu murenge wa Gacurabwenge na Ngamba nta kigo na kimwe kigisha imyuga n’ubumenyingiro.Turasaba ko abana bakoroherezwa nk’uko dushishikarizwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro, tubonye n’aho tubyigira byadufasha tukumva ko tutasigaye inyuma muri TVET kuko tuzi ko umwana urangije kubyiga adategereza akazi ku isoko ry’umurimo ahubwo ahanga akazi.Twumva ari ngombwa cyane, byadufasha nk’urubyiruko.”
Umukozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Kamonyi, Rubaduka Samson yavuze ko iki kibazo Akarere katangiye kugishakira umuti.
Yagize ati: ’’Mbere na mbere birakenewe nibyo ni n’icyerekezo cy’igihugu. Birasaba ko nk’Akarere dutekereza uko mu bigo by’amashuri tugiye dufite hagenda hongerwamo ku ruhande aho abiga imyuga n’ubumenyingiro bazajya bigira. Ni ibintu bikenewe kandi bihendutse. Nibura umwaka utaha iyo Mirenge yose bagaragaje bishobotse hashakwa ibigo byashyirwaho ishami rya TVET.”
Umuhuzabikorwa wa CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bw’Umwana, Murwanashyaka Evariste, avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi ku byifuzo urubyiruko rwagaragaje bigomba kujya mu ngengo y’imari ya Leta mu kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati: ’’Twebwe icyo tuba tugamije turakurikirana tukareba ko ibyifuzo urubyiruko n’abana batanze byagiye mu ngengo y’imari ya Leta, twasanga bitarashyizwemo dukora ubuvugizi tuganira n’abadepite na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Ibyo ni ibitekerezo tuba dushyigikiye kuko ni ibigamije gufasha urubyiruko gukemura ibibazo byabo ariko nanone no kubaha umwanya kugirango bagire ijambo mu bibakorerwa.”
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere yateganyaga ko 60% y’abiga mu mashuri yisumbuye bagomba kuba biga muri TVET mu 2024. Imibare ya RTB yerekana ko ubu bageze kuri 31.9%.
Mu 2022 leta yashyize nkunganire ya miliyari 5 Frw mu mashuri ya TVET ya Leta, n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano bituma amafaranga yasabwaga ababyeyi agabanyukaho 30%.


NYIRANGARUYE Clementine/Ijamboryumwana.rw
