Umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 witwa Iranzi wo mu Karere ka Bugesera wishwe na mugenzi we w’imyaka 12 bapfa supadipe yashyinguwe kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ukuboza 2025.
Intandaro y’urupfu rw’uyu mwana ni ingumi yakubiswe na mugenzi we Kumugoroba wo ku Cyumweru.
Kuri uwo munsi Nyakwigendera yagiye gufasha mugenzi we gusarura ibishyimbo, batashye bageze mu rugo, yamaze gutura ibishyimbo yumva afite inyota niko guhita yinjjira mu nzu kwa mugenzi we yari avuye gufasha gusarura ibishyimbo abona agacupa akeka ko karimo amazi aragafata aranywa yumva ni supadipe arakomeza aranywa.
Mugenzi we yahise aza yirukanka atungurwa no gusanga supadipe ye iri kunyobwa.
Amakuru avuga ko yamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo kumunywera supadipe ahita amukubita ingumi undi ahita agwa hasi.
Abaraho babonye umwana aguye hasi bahita bamufata bamushyira kuri moto bamujyana ku Kigo nderabuzima cya Gakurazo bakihagera bababwira ko umwana yamaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi Gasirabo Gaspard mu kiganiro yahaye ijamboryumwana yemeje ko uyu mwana yakubiswe igipfusi na mugenzi we bimuviramo urupfu.
Ati :”Ntakindi warenzaho ntiwamenya ngo ni iki cyabiteye ukibaza niba ikofe ry’umwana ryakwica undi. ariko bamujyanye kwa muganga umurambo barawupima barawugarura kuri ubu yamaze gushyingurwa hakaba hategerejwe kumenya niba ari ingumi ariyo yamwishe Koko.”
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Ukuboza 2025, mu Mudugudu wa Cyeru, Akagali ka Musenyi ho mu Murenge wa Musenyi mu gihe hategerejwe ibisubizo by’ibizamini bizava mu Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
