Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamasheke rwasabye ubuyobozi bw’Akarere ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, hakwitabwa ku kongera ibikorwaremezo by’imyidagaduro birimo ibibuga by’imikino inyuranye.
Ikibazo cy’ibibuga n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro muri rusange ni kimwe mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ko bitaboneka uko byakagombye; mu giturage no muri Site zo guturamo harimo Imidugudu y’Icyitegererezo mu mijyi no mu byaro mu gihugu hose.
Bigaragazwa n’ubushakashatsi bwamuritswe n’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (Cladho) na World Vision, muri Kanama 2025, bwakozwe ku bureganzira bw’umwana bwo gukina harebwa ku bikorwaremezo by’imyidagaduro mu Rwanda.
Bwagaragaje ko mu mashuri ibigo 51% bifite hamwe na hamwe ho gukinira ariko hatoya, naho 47.1% ntakibuga bigira, mu gihe hari ibigo 36% bafite ubutaka ariko ntabushobozi bwo kubyubaka.
Mu bayobozi b’inzego z’ibanze babajijwe 50% bagaragaje ko nta porogaramu zo gufasha abana gukina zihari, 44% bagaragaza ko zihari ariko zidakora, 3.8% bagaragaza ko hari izo bateganya.
Ibyo bigashimangira ko ikibazo cy’ibikorwaremezo by’imyidagaduro mu mashuri no mu giturage bitaratera imbere.
Mu biganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu ngengo y’imari n’igenamigambi ry’igihugu, byatanzwe na Cladho mu Karere ka Nyamasheke urubyiruko rwongeye gushimangira ko icyo kibazo gikwiye kwitabwaho.
Rugaragaza ko bishyizwe ahantu henshi hatandukanye harimo mu bigo by’amashuri byajya bifasha abanyeshuri n’ababituriye.
Umukozi ushinzwe itegura, ikurikirana n’igenzurabikorwa, Uwizeramariya Athanasie, yavuze ko gutanga ibyifuzo ari ingenzi kandi byitabwaho mu kugena ibyo amafaranga azakoreshwa.
Ati: “Ibindi ni ubuvugizi, no kureba nibura ko nabishyize mu igenamigambi kuko umuntu ntabwo yagufasha ku bikorwa utateganyije.”
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Cladho, Murwanashyaka Evariste yavuze ko gutanga ibitekerezo ari ingenzi kandi ko hazabaho kureba uko ibitekerezo batanze byahawe agaciro.
Ati: “Nabizeza ko tuzafatanya gukora ubuvugizi n’Akarere, namwe mwese dufatanyije ntabwo ibiganiro birangiriye aha ngaha tuzongera tuganire, n’imbanzirizamushinga y’imari ya leta nimara gusohoka tuzasesengura ibyo tuzaba twabuzemo tuzongera tubabaze ibyo mwagaragaje by’ingenzi bitajemo.”
Uru rubyiruko rwanagaragaje ko Ikigo cy’urubyiruko kimwe ako Karere gafite kidahagije bityo ko hubatswe ikindi byafasha urubyiruko muri Serivisi rugikeneramo.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka ryerekana ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rugize 24.1% by’abaturage bose. Abafite imyaka 0–14 ni 53.3% abari hagati ya 10–19 ni 31.9% by’umubare w’abaturage bose.
Abo bose mu bice bahereyemo bakenera gukina no kwidagadura.
