Rusizi: Hari imishinga yasabiwe kongererwa ingengo y’Imari aho kuyigenera kwita ku nzererezi

Amakuru Ijwi ry' Abana Ubuzima Uncategorized

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rwasabye ubuyobozi bw’ako Karere ko ingengo y’imari nini [ku ibagenewe] yajya ishyirwa mu mishinga yo kwita ku bana n’urubyiruko, aho kugira ngo igenerwe Ikigo Ngororamuco kinyurwamo by’igihe gito cya Gashonga (transit center).

Rugasanga igihe iyo mishinga yashyirwamo imbaraga abajya muri Transit Center bagabanyuka, bityo ingengo y’imari yabakoreshwagaho nayo ikagabanyuka cyangwa ikavaho burundu.

Babigarutseho mu biganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu igenamigambi ry’Akarere kabo bahawe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere.

Ni ibiganiro, byatewe inkunga na Action Aid na European Union, Cladho iri gukora mu Turere dutandukanye, hagamijwe gushishikariza ibyiciro binyuranye by’abaturage kugira uruhare mu gutanga ibitekerezo by’ibikorwa n’imishinga bifuza ko ishyirwa imbere mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Ibyo biganiro nibyo byabaye kuri uyu wa Kane mu Karere ka Rusizi byitabwirwa n’urubyiruko rwo mu Mirenge itandukanye igize ako Karere.

Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, Nyiransabimana Anoura, yabwiye Ijamboryumwa ko mu byo yabonye harimo icyo yifuza ko cyahinduka mu mikoreshereze y’amafaranga agenewe kwita ku bana n’urubyiruko.

Ati: “Njye nabonye mu ngengo y’imari ayo bazashora mu mishinga y’urubyiruko ndumva ari nko muri miliyoni enye na magana, ariko ndebye kuri transit center mbona hariho miliyoni 77 frw hakaba n’ahari miliyoni 34 frw z’aho bazubaka transit center ya Gashonga.”

Yakomeje avuga ko ingengo y’imari nini yajya mu kwita ku bana n’urubyiruko hirindwa ko bazajya mu buzima butuma bisanga muri Transit Center.

Ati: “Njyewe ndavuga nti bitewe nuko aka Karere kameze uzasanga abajya muri transit center ni bamwe bafatanye inkweto za caguwa, bari kuzunguza aribo benshi bari hariya, cyangwa abana bagiye mu muhanda, cyangwa ababonetse mu rumogi. Njyewe nkavuga nti baramutse baduha umwanya tugatanga ibitekerezo, ntabwo twe twatanga igitekerezo ko ingengo y’imari nini yashyirwa muri transit center kurusha mu mishinga.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yavuze ko ari igitekerezo cyiza kigomba kubanzirizwa no gusesengura imiterere y’ikibazo.

Ati: “Kiriya ni igitekerezo cyiza, ikibazo ni ukumenya niba abajyayo baba babuze icyo bakora kuko hari n’ababa baragiye n’Iwawa bigishijwe imyuga. Umuntu yabanza kugira inyigo kuko hari ababa baragiye n’Iwawa bigishijwe imyuga bakarenga bakaza tukabona basubiye hariya.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho, Murwanashyaka Evariste yasabye urubyiruko kujya rwitabira gutanga ibitekerezo mu kugaragaza ibyo bifuza ko byibandwaho mu igenamigambi ry’Akarere, kuko bihabwa agaciro mbere yo kwemeza amafaranga azajya muri buri gikorwa.

Ati: “Ibyiza ni ukujya mwitabira muri cya gihe cyo gukusanya ibitekerezo, Ibyiciro byose biba bihari n’abana batanga ibitekerezo byabo, abandi bazamura igitekerezo cy’umuhanda ukazamura igitekerezo cya Yego Centers. Ukagaragaza ikintu wumva ko gikenewe cyane kugira ngo iterambere ryihute n’imibereho irusheho kuba myiza.”

Mu Karere ka Rusizi hari transit center ya Gashonga irimo gusanwa kugira ngo ibe yujuje ibisabwa.

Raporo y’Ingengo y’imari y’uyu mwaka yashyiriweho ibikorwa by’urubyiruko mu Karere ka Rusizi yerekana ko kugura imiti, ibirirwa n’ibindi bikoresho bya Transit Center; byagenewe Miliyoni zisaga 77.4 Frw naho kuyubaka bigenewe miliyoni 34 Frw.

Gucyura no kwita ku bavuye mu bigo Ngororamuco byagenewe miliyoni 4.5 Frw naho kubagurira ibikoresho bigenerwa miliyoni 9 Frw.

Ni mu gihe gufasha Ikigo cy’urubyiruko bigenewe ibihumbi 500 Frw naho Gufasha imishinga y’Urubyiruko bikaba miliyoni 4 Frw.

Urubyiruko rwasabye ko imbaraga nyinshizashyirwa mu byakumra ubuzererezi
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho, Murwanashyaka Evariste yasabye urubyiruko kujya rwitabira gutanga ibitekerezo mu kugaragaza ibyo bifuza ko byibandwaho mu igenamigambi ry’Akarere
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *