Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Uturere 11 tugifite igwingira riri hejuru ya 30% nubwo imibare rusange yerekana ko ryagabanyutseho 6% mu gihugu hose.
Ni ibyatangarijwe mu bushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho mu Rwanda (#RDHS7) bwari butegerejwe n’abatari bake.
Mu byo benshi bari bategerezanyije amatsiko harimo ikijyanye n’imirire mibi n’igwingira.
Imibare rusange yerekana ko mu Rwanda ryagabanyutseho 6% hagati y’umwaka wa 2020 na 2025. Ryavuye kuri 33% rigera kuri 27% ariko urebye Akarere ku kandi usanga hari utugifite abana bagwingiye ku kigero kiri hejuru ya 30%.
Utwo Turere tuyobowe na Gicumbi ifite abana 38.8% bagwingiye igakurikirwa na Burera ifite 37.6% twombi two mu Majyaruguru.
Hakurikiraho Akarere ka Ngororero ko mu Ntara y’Iburengerazuba gafite 35.8% na Rutsiro ifite 33.8% ndetse n’utundi Turere tune two muri iyo Ntara turi hejuru ya 30% uretse Nyamasheke igeze kuri 29.6%.
Mu Ntara y’Iburasirazuba harimo Akarere ka Kirere gafite abana 31.7% bagwingiye naho mu Majyepfo ni Gisagara ifite 33.2%.
Nubwo utu Turere turi hejuru ya 30% mu igwingira ntabwo bivuze ko twose twasubiye inyuma. Hari utwakoze iyo bwabaga imibare iragabanyuka.

Gahunda ya Leta iteganya ko igwingira rigabanyuka rikagera munsi ya 15% bitarenze mu 2030.
U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guharanira ko serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato zigera kuri buri mwana kugira ngo ruzagere kuri iyi ntego iganisha kugera kuri zeru.


