Rwamagana: Abarimu barasaba ubufatanye bw’ababyeyi kugira ngo abana bige neza

Uncategorized


Abarimu bo mu Karere ka Rwamagana barashima Leta ko yabasubije agaciro, mwarimu akaba ari umuntu wubashywe na sosiyete bityo barasaba ababyeyi kuboherereza abana kugira ngo buzuze inshingano zabo dore Leta nayo yujuje izayo.
Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, mu Karere ka Rwamagana wizihirijwe ku rwego rw’akarere mu Murenge wa Kigabiro, aha niho hagaragarijwe ko ibyo Leta isabwa kugira ngo abana bajye mu ishuri yabikoze igisigaye ari uruhare rwa mwarimu n’ababyeyi.
Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana 99% by’abana bajya ku ishuri. Mu mashuri abanza niho uyu mubare uri hejuru ndetse abarimu niho bahera basaba ababyeyi kuboherereza abana mu bindi byiciro kandi bakabakurikirana.
Nsanzamahoro Ezeckiel ni umwarimu wemeza ko biteguye gukorana imbaraga kugira ngo bigishe neza abana b’u Rwanda, yakomeje agira ati: “Umwuga w’uburezi ni umwuga usaba ubufatanye, Leta yakoze ikintu gikomeye ko amafaranga yo kwishyura (ishuri) ari macye cyane, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 busa nk’aho ari ubuntu, ikintu dukeneye nk’abarimu b’umwuga ni uko ababyeyi baduha abana tukabigisha.”
Aba barezi bemeza ko Leta yubatse ibyumba by’amashuri ku buryo nta mwana ugikora ingendo ndende ajya ku ishuri, kandi yazamuye umushahara wa mwarimu, ndetse mwarimu Sacco nayo ikabafasha kuzigama no kubona inguzanyo ku nyungu ntoya.
Uwamwezi na we ni umwarimu muri Kigabiro yemeza ko biteguye kwigisha neza abana b’u Rwanda kuko nabo bafashwe neza, yakomeje agira ati: “Dukeneye ubufatanye bwa Leta, mwarimu n’ababyeyi kuko mwarimu ntabwo yaharirwa uburezi bw’umwana wenyine”
Umwe mu babyeyi bahagarariye abandi, yashimye Leta gahunda yashyizeho yo kugaburira abana ku ishuri, iyi gahunda ituma ababyeyi bashishikarira cyane kujyana abana ku ishuri kandi n’abana nabo bakiga batuje.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yishimye uruhare rw’abarimu mu burezi yakomeje agira ati, “Turabibutsa ko batari bonyine (abarezi) umwana ahuriweho n’inzego za Leta, abarezi n’ababyeyi, igihe babona hari icyo bakeneye ku nzego za Leta babitubwira tukabibafashamo.”
Mu Karere ka Rwamagana habarurwa amashuri abanza n’ayisumbuye 150. Muri ayo amashuri abanza ni 83 naho 67 ni amashuri yisumbuye; muriyo ibigo bya Leta ni 54, ibigo bifashwa na Leta ni 40 naho ibyigenga ni 56.
Munezero Jeanne d’Arc

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *