Hari bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire idaha umwana w’umukobwa agaciro kimwe na ku muhungu kugeza ubwo ashobora gukumirwa kuba yajya mu mikino, ngo ikwiye kuranduka ihereye ku babyeyi, kuko umwana w’umukobwa na we ashoboye.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu marushanwa y’umupira w’amaguru y’abangavu yabakanguriraga gukina.
Mu Murenge wa Kigabiro habereye umukino wo guhatanira igikombe ku makipe y’abangavu, umukino wa nyuma wahuje Umurenge wa Muhazi n’uwa Gishari.
Igikombe cyatwawe n’abangavu bo mu Murenge wa Gishari batsinze ku mapenalite aba Muhazi (4-2) ni nyuma y’aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe; nyuma hitabazwa penalite.
Usibye uyu mukino, hari kandi ibindi bikorwa by’imyidagaduro, siporo ngororamubiri na njyarugamba (Karate) ibi byose byari bigamije kwerekana ko umwana w’umukobwa ashoboye kandi na we akwiye gukina.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana ni Uwanyirigira Claudine, yemeza ko siporo ari ubuzima bityo buri wese akwiye gukina, yaba umwana w’umukobwa, ufite ubumuga ndetse n’umuhungu, ibi bimufasha kwitinyuka, agatekereza neza akanirinda ingeso mbi.
Yakomeje agira ati: “Ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko umukobwa na we atakina, bya bindi byo kuvuga ngo reka musaza wawe ajye mu myitozo, wowe uri umukobwa guma mu rugo; sibyo.”
Yakomeje yibutsa ababyeyi ko abana b’abakobwa bafite impano, iyo zikurikiranwe neza nabo bagirira akamaro Igihugu n’imiryango yabo.
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango AKWOS ku bufatanye na Play International, aba bombi basobanura ko impamvu yatumye bategura aya marushanwa ku bangavu bafite imyaka iri hagati ya 12 na 15 ari ukugira ngo bafashe aba bangavu gutinyuka no kumva ko bashoboye.
Icyishatse Neemah ni Umuyobozi wa poroguramu mu muryango nyarwanda uharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa n’umugore biciye muri siporo AKWOS, yagize ati: “Tugamije ko dukangurira ababyeyi kureka abana b’abakobwa bakitabira imikino kimwe na basaza babo.”
Icyitegetse akomeza avuga ko ibyo bakora batabigeraho badakoranye n’inzego z’ibanze, akaba ari yo mpamvu aya marushanwa yateguwe ku bana b’abakobwa badafite amakipe bakinamo mu rwego rwo kuzamura impano zabo.
Umwe mu bangavu bari bitabiriye uyu mukino ni Iradukunda Chance yemeza ko gukina bifitiye akamaro kanini umwana w’umukobwa, agira ubuzima bwiza, aratinyuka kandi na we abaho ubuzima bugira intego; aha niho asaba ababyeyi bamwe na bamwe kureka abana b’abakobwa bagakina.
Uwaje ahagarariye Play International (Umuryango mpuzamahanga w’abafaransa ushyigikira imikino y’abakiri bato) ni Pascaline, yasobanuye ko bitewe n’imico y’ahantu hatandukanye usanga hakiri imbogamizi ku bana b’abakobwa iyo bashaka gukina, yakomeje agira ati: “Hari bimwe mu bintu usanga byaramenyerewe nabi ndetse bitesha agaciro umukobwa kuba yakina, bakagera aho bavuga ko gukina bitari iby’abakobwa, twe rero dushyigikira imishinga ihera mu tugari n’imirenge ifasha abangavu gutera imbere kandi siporo ni imwe mu nzira itegura umwana kuziteza imbere.”
Pascaline yakomeje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo kandi bakegera n’abatoza babo, kuko nabo babafasha mu burezi bwiza kandi bufite intego.
Umuryango AKWOS ukorana n’abangavu 350 bo mu mirenge itandatu, kandi muri iyi mirenge bakaba bafitemo amakipe abiri y’abangavu, iyo mirenge ni Munyiginya, Mwurire, Gishari, Kigabiro, Muhazi na Munyaga.
Ababyeyi barasabwa guhindura imyumvire bakumva ko umwana w’umukobwa ari kimwe n’umuhungu
Share
