Gicumbi: Igisasu cyishe abana batatu bo mu muryango umwe

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Abana batatu b’abahungu barimo uw’imyaka 16 uwa 13 n’uw’imyaka Itanu y’amavuko bo mu Murenge wa Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi baturikanywe n’igisasu bose bahita bapfa.

Ibi byabaye Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Ugushyingo 2025 ahagana saa tatu, ubwo abo bana batatu b’abahungu bava inda imwe bajyaga gutashya mu ishyamba.

Amakuru avuga ko abahageze bikimara kuba babonye ibimenyetso bigaragaza ko babanje kugikinisha mbere yo kubaturikana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yahamirije Ijamboryumwana ko igisasu cyaturikanye abana batatu bose bagahita bahasiga ubuzima.

Ati: “Nibyo koko impanuka yabaye, igisasu cyaturikanye abana batatu bari bagiye gushaka inkwi mu ishyamba birangira cyibahitanye ariko nk’uko ibimenyetso bigaragara aba bana bashobora kuba babanje kugikinisha.”

Yasoje atanga ubutumwa ku baturage n’abana muri rusange anaboneraho no kwihanganisha umuryango wabuze abana babo.

Ati “Ubutumwa twatanga ku bana no ku bakuze rero ni uko igihe cyose bahuye n’ikintu batazi si byiza kugicokoza kuko ukurikije ibimenyetso bigaragara kuri bariya bana ni uko bagihuriyeho bakagicokoza kuko bari bafite ibikomere mu maso no mu ntoki.

Ikindi umuryango wabuze abana turawihanganisha tunakomeza kuwuba hafi dore ko dufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage twatabaye uyu muryango:”

Hari abavuga ko aba bana babonye iki gisasu bakacyitiranya n’icyuma bumvaga baragurisha mu byuma byashaje (Inyuma) bikarangira kibaturikanye barimo kugihondahonda.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *