Abana b’abanyeshuri bafite Virusi itera SIDA, bagaragaza ko bakomeje guhabwa akato kuburyo bibaviramo guta ishuri, naho abafite amikoro bakagenda bahindura Ibigo bigaho igihe bimenyekanye ko banduye, kugeza igihe barangirije.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+) bugaragaza ko mu myaka ibiri ishize abarenga 28% mu bana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye banduye VIH bataye ishuri babitewe n’ipfunwe, akato n’ihezwa bakorerwa n’Abarezi n’abo bigana.
Mu buhamya Kamanzi atanga avuga ko kugira ngo asoze kwiga byagoranye kuko byamusabaga guhinduranya ibigo kenshi. Hari n’ikigo yahinduye kubera gusa ko umuyobozi yamubonanye imiti igabanya ubukana bwa VIH.
Ati: “Natangiye ishuri nkiri muto nk’abandi ariko kubera kumpa akato, aho jyaga kwiga, byatumaga mpinduranya ibigo kenshi bikamviramo gusibira. Hari nubwo narivuyemo mara imyaka itatu ntiga nsubiyeyo ushinzwe imyitwarire aho naringiye kwiga, yasanze mfite ibinini aramfata anjyana ku muyobozi w’Ikigo, na we ambwira ko kuba mu kigo ntabyemerewe ngomba kujya niga ntaha. Aho naho ndahava jya aho niga ntaha icyo gihe numva binambabaje nibonamo ko ntakwiye kubana n’abandi narakomeje ndahatiriza ndasoza ariko nkuze.”
Cyakora mugenzi we, Mukamana avuga ko akato gahari ariko n’uwanduye ubwe hari ubwo agatiza umurindi kubera kutiyakira.
Yagize ati: “Akato n’ihezwa mu mashuri, icya mbere navuga ni uko gahari, karahari cyane mu buryo butandukanye, akato ka mbere ni ako umuntu yiha nyuma yo kumenya ko yanduye Virusi itera SIDA, akiheba akumva ko nta muntu uzamwizera, atazabona umuha akazi nubwo yakwiga, akumva ko ubuzima burangiye, akato ka kabiri ugahabwa n’abo mubana cyangwa se inshuti zawe zamenye uko uhagaze.”
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga imiti no kwita ku bafite Virusi itera SIDA muri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Gisele Mujawamariya, ahamya ko ikibazo cy’ihezwa n’akato abanyeshuri bafite virusi itera SIDA gihari ariko bakomeje ubukangurambaga.
Ati: “Nka Porogaramu ishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, icyo dukora cya mbere ni ugukora ubukangurambaga, dutanga amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuri no ku rwego rw’ibigo nderabuzima, tukaba tubashishikariza kujya mu mashuri kwigisha uwo tutabashije kugeraho, ikibazo cy’akato n’ihezwa mu mashuri turakizi kuko biba byigaragaza mu mibare dufite ku rwego rw’igihugu. Uretse ibyiza twishimira twagezeho muri rusange mu kugera ku ntego mpuzamahanga, ariko usanga cyane cyane tubigeraho mu bantu bakuze, ugasanga mu bana bato, mu ngimbi n’abangavu, mu bana bakijya ku ishuri turacyari inyuma.”
Umuyobozi wa Gahunda Zihuriweho mu burezi muri Minisiteri y’Uburezi, Sylvie Uwimbabazi, yavuze ko Mineduc izafatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Yagize ati: “Kubona uwahuye n’ibyo bibazo ahagaze imbere yawe, umwana akakubwira ukuntu yize mu bigo bitanu kubera akato yahuye nako wumva ari ibintu bibabaje. nkaba mbizeza ko ubushake buhari, twiteguye gufatanya n’inzego zose bireba, haba Minisiteri y’Ubuzima, haba abikorera cyangwa se abaterankunga batandukanye.”
Imibare ya RRP+ igaragaza ko mu myaka ibiri ishize mu mashuri yo mu Rwanda hari amanyeshuri barenga ibihumbi bitatu bafite Virusi itera SIDA, gusa ikibazo gikomeye 28% byabo ni ukuvuga abarenga 600 bataye ishuri kubera Akato n’ihezwa.
Uturere twa Kamonyi, Rubavu, Gasabo na Kicukiro ni two dufite umubare munini w’abana bafite virusi itera SIDA bataye ishuri bitewe n’ipfunwe, akato n’ihezwa.
Iyi mibare igaragaza ko mu banyeshuri bafite virusi itera SIDA bataye ishuri 55% byabo ari abana b’abakobwa 45% bakaba abahungu.
Munezero Jeanne D’Arc
