Gatsibo: Amayobera ku rupfu rw’umwana bikekwa ko yishwe na nyina

Amakuru Ubuzima Uncategorized

Mu Mudugudu wa Nyarubuye, mu Kagali ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gatsibo, hasanzwe umurambo w’umwana uri mu Kigero cy’umwana umwe n’igice bikekwa ko yishwe n’umubyeyi we bivugwa ko yari ndaya muri ako gace.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu baturanyi b’aho uwo mubyeyi yari acumbitse, yavuze ko iruhande rw’umurambo w’umwana hari imiti bikekwa ko ariyo yahawe ikamwica.

Ati: “Inkuru yasakaye ngo umwana w’uriya mugore ngo yapfuye. Ni uko nibwo twahuruje abantu bose barahurura baraza barakingura nubundi dusanga koko umwana yapfuye. Mu gupfa kwe rero bavuga ko bamunize ariko bakoze iperereza barareba basanga n’ibiti byamwishe biri iruhande rwe. No ku minwa hariho supaguru”.

“Turakeka ko ari nyina wamwiyiciye kubera yuko hari umuhungu bendaga kubana hanyuma akajya amubwira ngo uwo mwana ntabwo yamutunga amufite. Ngo namufate amujyane kwa Se hanyuma abone kuzaza amutunge. Nuko rero byagenze bukeye twagiye kumva twumva umwana yapfuye.”

Bikekwa ko uyu mwana yahawe imiti hanyuma nyina akamusiga mu nzu ariko mu rwego rwo kugira ngo adatabaza ngo yari afunze umunwa hakoreshejwe Supaguru.

Yakomeje ati: “Ku minwa y’umwana hari hariho supaguru iminwa y’umwana yamatanye kugira ngo atabona uko arira. Hanyuma nyine nyiri ukwimwica yamaze kubikora arangije ashyiraho supaguru kugira ngo ataza no kurira hanyuma arigendera.  Ntanubwo yigeze arara aho ngaho ngo ararane n’umwana we. We yaraye mu gasozi nubundi nicyo kitwemeza yuko ari we wamwishe.”

Hari uwabwiye BTN TV ko nyina w’uwo mwana yari yaraye abasezeye avuga ko buracya ajya gutwara ibintu bye biri mu nzu kuko yashatse undi mugabo, ndetse umwana akamushyira Se. gusa ngo byababereye amayobera babyutse bumva ko umwana yapfuye.

Ati “Yaje ku Mugoroba turi kunywera ahantu adusezeraho, aratubwira ati rero njye nashatse mugitondo ndibuze gufata ibikoresho byanjye umwana mushyire Se. naho kuba yarishwe na nyina, yamusize mu nzu niba yaramunize, niba yaramuroze ntituzi ukuntu byagenze twebwe.

Abatuye aho ibyo byabereye babwiye BNT TV ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahageze rugatwara ibimenyetso byari aho umurambo w’umwana wari uryamye kugingo bizifashijwe mu iperereza rigaragaze icyishe uwo mwana.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *