Rutsiro: Umwana w’imyaka 15 arakekwaho gusambanya bagenzi be babiri

Amakuru Ubuzima

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 ubarizwa mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, arakekwaho gusambanya abana Babiri b’abakobwa umwe ufite imyaka 7 n’undi w’Itatu.

Ibi byabaye kuwa mbere taliki 08 ugushyingo 2025 aho muri aba bana basambanyijwe umwe yiga mu mashuri y’incuke undi akiga mu wa mbere w’sbanza naho uwo bikekwa ko yabasambanyije yiga mu wa gatanu muri iki kigo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Deogratias Rutayisire Munyambaraga yabwiye ijamboryumwana ko aya makuru yamugezeho.

Ati: “Gitifu w’Akagali yabimbwiyeho ndi mu nama muvugana na Polisi baraza barabatwara ni uko mbizi. Icya mbere kwari ukubanza gutabara abo bana, gusa uwo bikekwa ko yabasambanyije na we ni umwana.”

Amakuru ijamboryumwana ryamenye ni uko abana b’abakobwa bahise babajyana ku Bitaro bya Murunda kugira ngo basuzumwe banahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutaramenya aho uwo mwana bikekwa ko yasambnyije abana b’abakobwa bagenzi be aherereye.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *