Abana bari munsi y’imyaka 18 bagiye kongera guhurira mu Irushanwa ryo kugaragaza impano zitandukanye bifitemo, binyuze mu kiganiro “Uburenganzira bw’umwana” cya Televiziyo Isango Star.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 8 riteganyijwe muri iki gihe cy’ibiruhuko abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bitegura kwinjiramo.
Biteganyijwe ko rikazaba ku mataliki ya 20 na 27 Ukuboza 2025 abazatsinda bashyikirizwe ibihembo ku wa 3 Mutarama 2026.
Abana bazarushanwa mu byiciro bitandukanye birimo Kuririmba, Kwandika no gusoma mu Kinyarwanda, gucuranga ibikoresho bya muzika, Kubyina, Gushushanya, imivugo n’imbwirwaruhame.
Ni irushanwa riba rifite insanganyamatsiko ryubakiyeho buri mwaka. Iy’uyu mwaka iragira iti: “Ijwi ry’umwana mu kurengera Ibidukikije”.
Intego rusange y’Irushanwa ni ugufasha abana kuvumbura no gukoresha impano zabo, kubafasha kwishima, kwigirira icyizere, kuvuga neza mu ruhame no kuboneza imvugo.
Umunyamakuru Mukobwajana Assiati, utegura ikiganiro kinyuramo iryo rushanwa ati: “Intego nyamukuru y’iri rushanwa, ni ugufasha buri mwana kwizera neza ko afite impano, kuyiteza imbere, no kwishimira urubuga rutekanye ahabwa mu biruhuko. Uyu mwaka , turashaka ijwi ry’umwana mu kurengera ibidukikije.”
Ikiganiro “Uburenganzira bw’umwana” kigamije guteza imbere uburenganzira bw’abana mu kubaha urubuga rutekanye bigiramo, kandi bisanzuriramo bagatera imbere mu bwenge.

Clementine Nyirangaruye/ Ijamboryumwana.rw
