Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro arimo gushakishwa akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 amubeshya kuzamugira umugore.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo ho mu Mudugudu wa Nyarubande, kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, ku isaha zishyira saa 11h00’.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru.
Ati “Umwana yoherejwe kwa Muganga yoherezwa kuri Isange kugira ngo hatangwe ikirego, mu gihe uwo bikekwa ko yamusanbanyije ari gushakisha kugira ngo abiryozwe.”
Amakuru IJAMBORYUMWANA yamenye n’uko uyu musore yari yararanye uyu mwana w’umukobwa amusezeranya kuzamugira umugore.
Share
