Sudan: Ingabo za leta zirashinjwa kurasa ku mashuri

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Iperereza ku bitero byo mu kirere mu ntambara yo muri Sudani ryerekanye ko ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere zarashe ibisasu byishe abasivile bagera ku 1,700 mu bice bituwemo n’abaturage, ku masoko, amashuri ndetse n’inkambi zicumbitsemo abakuwe mu byabo.

Ikigo cyakoze ubushakashatsi kuri Sudani (Sudan Witness) kivuga ko cyakusanije amakuru ahagije ku bitero byo mu kirere muri iyi ntambara, yatangiye muri Mata 2023.

Isesengura ry’icyo Kigo rigaragaza ko hari ibisasu by’ingabo za leta zirwanira mu kirere byayobeye mu bice bituwe n’abaturage harimo inkambi n’amashuri byica abana n’abandi basivile.

Amakuru avuga ko ibyo bisasu bifitwe n’ingabo za Sudani (SAF) naho umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces), bahanganye nta ndege z’intambara bafite, nubwo indege zitagira abapilote bakoresha (drone), zitakozweho iperereza.

RSF yamaganywe n’amahanga ishinjwa ibyaha by’ubwicanyi bushingiye ku moko bwabereye mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bwa Sudani, bikaba byaratumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishinja uwo mutwe gukora Jenoside.

Kuri iyi nshuro Ingabo za leta na zo zamaganywe n’amahanga, zishinjwa kurasa ibisasu zititaye aho zibirasa.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *