Ikiguzi cyo kurera kidahwema kwiyongera n’ikibazo cy’ubukungu mu miryango imwe n’imwe, bikomeje gutera imiryango myinshi guhitamo kubyara umwana umwe abandi bagatinya gushinga Ingo.
Hari n’ababyara umwe kubera kubura umwanya wo gutwita kandi batariyumva mu ikoranabuhanga.
Mu bihugu byinshi mbere yo kubyara batekereza ibijyanye no kurera bigezweho. Ni ukuvuga kuzajya ujyana umwana wawe gutembera, kumufasha mu masomo buri mugoroba kandi ibyo byose ukaba ugomba kubihuza n’akazi no gushaka amafaranga.
Ibyo bituma gufata icyemezo cyo gushyiraho uwa Kabiri bigorana, hari n’abakiri bato batinya kujya mu rushako.
Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Bwongereza (ONS) gitangaza ko umubare w’impuzandengo y’abana umugore abyara wageze kuri 1.41 muri 2023. Nicyo kigereranyo gito kibayeho muri icyo gihugu.
Imiryango ifite umwana umwe ikomeje kwiyongera, ubu igeze kuri 44% y’imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka 18 bavuye kuri 42% mu 2000.
Kugabanyuka k’umubare w’abana imiryango ishaka kubyara Loni iherutse kubiha inyito ibyita: “igabanyuka ry’ubushobozi bwo kubyara”, riterwa n’impungenge z’amafaranga.
Loni yasanze abantu bafite impungenge zo gushinga ingo, bitewe n’ubwoba bw’ejo hazaza n’uburyo ubuzima burushaho guhenda.
Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu, Bridget Phillipson yavuze ko yifuza ko “abantu benshi bakiri bato babishatse babyara benshi”.
Iki gihugu cyamaze gushyira nkunganire mu marerero kuko ari kimwe mu bintu byari bihenze muri iki gihugu. Yishyurwa ku masaha.
BBC yanditse ko aribwo bwa mbere ikiguzi cy’amashuri y’incuke y’abana bari munsi y’imyaka ibiri kimanutse mu myaka 15 ishize.
Ubu ni £12,425, angana na RWF 24,120,000. Yagabanyutseho 22% ugereranyije n’umwaka ushize.
Izi ngamba n’izindi zishobora gufatwa, zije zikurikira ubushakashatsi bwa Kaminuza ya UCL bw’umwaka ushize bwerekana ko 40% by’abafite imyaka 32 usanga bifuza kubyara cyangwa kongera kubyara ariko 25% gusa akaba aribo babigerageza kubera ikibazo cy’ubukungu butabemerera kubona ikiguzi cyo kurera.
Kubera kutabyara abana barenze umwe, Imibare yerekana ko kuva 2019 abanyeshuri mu Bwongereza bagabanutseho 150,000 kandi bazagabanuka ho abandi 400,000 mu myaka icumi iri imbere.
Si ubwongereza gusa ibihugu byinshi biri gushyiraho ingamba nshya zo gushishikariza, abantu kubyara kubera impungenge zo kuzagira abaturage bake no kubura abakorera ibihugu byabo mu myaka iri imbere.
Donald Trump yigeze kuvuga gahunda yo gutanga $5,000 ku babyeyi babyaye, Pologne yakuyeho umusoro w’umuntu ku miryango ifite abana barenze babiri kimwe na Hongiriya yakuyeho umusoro nk’uwo ku bagore babyaye.
