Kopi y’igitabo cy’inkuru ya Superman yagurishijwe miliyoni $9.12

Amakuru Mu Mahanga Uncategorized

Kopi y’umwimerere y’Igitabo cy’inkuru ishushanyije ya Superman yakunzwe cyane n’abana, yaciye agahigo ko kugurishwa akayabo ka miliyoni 9.12 z’amadorali ya America, asaga miliyari 13.2 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni kopi ya mbere ya Superman yasohotse yitwa ‘Superman #1’ mu 1939 abavandimwe batatu baherutse kuvumbura mu nzu y’umubyeyi wabo ubwo bayikoragamo isuku amaze kwitaba Imana.

Niyo nkuru ishushanyije igurishijwe ako kayabo mu mateka y’Isi. Ako gahingo kari gafitwe na “Action Comics #1” cyagurishijwe miliyoni $6 mu mwaka ushize.

Mu Ukuboza 2024 nibwo abavandimwe batatu muri Leta ya California muri Leta Zunze za America bavumbuye igitabo cya mbere cy’umwimerere cya Superman mu nzu nyina yabikaga ibitabo by’abana.

Cyari gifunitse mu binyamakuru kimeze neza kigaragara nk’ikiri gishya, kiri kumwe n’ibindi bitabo by’inkuru zishushanyije by’abana.

Bahise bakijyana mu nzu ndangamurage ikomeye cyane muri America, yitwa Heritage Auctions muri Leta ya Texas.

Abo bana bari bazi ko nyina agira ibitabo by’abana ariko batarigeze babona aho yabibikaga.

Nubwo kimaze imyaka 80 Kopi y’icyo gitabo yari ibitse neza kuburyo inzu ndangamurage yakigurishije yavuze ko ariyo kopi ya “Superman #1” nziza bari babonye. Cyagurishijwe ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Miliyoni 9 ni amafaranga menshi ku gitabo cy’inkuru ishushanyije cyaguze ibiceri 10 gusa ubwo cyasohokaga bwa mbere kuburyo abantu bibajije icyatumye gihenda gityo.

Ikinyamakuru newsforkids cyanditse ko icyatumye iyo kopi ihenda ari uburyo cyari kibitse kandi kikaba ari kopi yo mu za mbere z’umwimerere.

Superman ni igitabo cyakinywemo na filimi zakunzwe cyane n’abana n’abandi bantu bakunda gusoma inkuru zishushanyije cyabaye icy’ibihe byose.

Nyuma abahanzi n’abanyabugeni bagiye bacyubakiraho izindi nkuru nyinshi bakazita superman.

Umukinnyi muhimbano uvugwa muri iyo nkuru wabaye intwari y’Ikirangirire ku Isi, yahimbwe n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye aribo Jerry Siegel na Joe Shuster, mu 1933.

Iyo nkuru yasohotse bwa mbere mu Kinyamakuru “Action Comics” mu 1938. Mu 1939 nibwo abo banyeshuri biyemeje kuyikoreramo inkuru y’uruhererekane basohora nimero ya mbere yiswe “Superman #1”.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *