Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba yasabye abagize umuryango gutegura ahazaza h’abana bafite ubumuga kimwe n’abandi kuko bizatuma umuryango utera imbere kandi na bo bakazibeshaho, batabaye umutwaro ku muryango n’igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukuboza 2025 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira.
Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zitandukanye harimo n’abantu bafite ubumuga bavuze ko hari intambwe igana aheza mu kwita ku bafite ubumuga mu muryango.
Nshimiryayo Pierre ufite ubumuga bw’ingingo ukomoka mu Karere ka Rubavu yavuze ko umuntu ufite ubumuga na we ubu afite agaciro bitandukanye na Mbere.
Yagize ati :”Umuntu ufite ubumuga na we afite agaciro kandi arashoboye kera wasangaga twitinya ariko ahanini byavaga ku babyeyi baduhishiraga ntibabone ko twazavamo abantu bashoboye ariko kuri ubu ntitugihezwa turashoboye kuko tuboneka mu mirimo itandukanye ndetse no mu nzego bwite za leta, iyi ni intambwe nziza yatewe na Leta yacu idaheza abafite ubumuga.”
Tuyisenge ukomoka mu Murenge wa Jenda akaba afite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko kwizihiza umunsi wabahariwe nabyo bifite uruhare mu guhindura imyumvire abandi bantu bagira ku bafite ubumuga.
Ati: “Uyu munsi turawushima kuko uba usobanurira babandi bagenda batwita amazina adutesha agaciro mu muryango Nyarwanda aho usanga batwita Lampadina, Gihume, kajisho baritoromayo n’andi.”
Yashimiye Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB) ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bakomeza kubaba hafi bakabarinda ubwigunge ari nako babakorera ubuvugizi butuma bisanga mu muryango Nyarwanda nk’abandi bantu bose bashoboye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel yibukije abagize umuryango kwita ku bana bafite ubumuga bakiri bato kugira ngo bategure ejo habo hazaza.
Ati: “Birumvikana ko muri rusange waheje umwana umuryango ukamutesha agaciro ntabwo uwo muryango watera imbere mu buryo bwuzuye kuko waba wateje imbere igice kimwe. Numusigaza inyuma azakomeza abe umutwaro ku muryango mu gihe iyo aza kuba yarafashijwe kubaho mu buzima nk’ubwabandi bana aba yarabashije kwibeshaho agateza n’Igihugu imbere.”
U Rwanda rwashyizeho itegeko rirengera abafite ubumuga mu 2007 ndetse NCPD ijyaho mu 2011 kugira ngo ihuze kandi igenzure ibikorwa byerekeye abantu bafite ubumuga harimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko abantu bakwiye kureka kumva ko abantu bafite ubumuga badashoboye.
Ati: “Inzitizi ya mbere ni imyumvire nubwo tugaragaza ko hari ibyahindutse abantu batangiye kumva ariko turacyafite abantu bamwe bagifite imyumvire yuko umuntu ufite ubumuga adashoboye ndetse hakaba hari n’ababyeyi bamwe bagiheza ndetse bagahera no ku bana babo. Ibyo rero ni imwe mu mbogamizi Leta yashyizemo imbaraga mu kuvanaho dushingiye ku bukangurambaga cyane cyane no kumenyesha abantu bose ndetse n’ababyeyi ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’undi ushoboye na we ashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza Igihugu cyacu imbere.”
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe bafite ubumuga y’uyu mwaka igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteza imbere imibereho myiza.”
Mu kuwizihiza hatanzwe amagare y’abafite ubumuga, inkoni zera, insimburangingingo n’inyunganirangingo hanahembwa amakoperative y’abafite ubumuga yiteje imbere.


