Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwita bafite Virusi Itera Sida bitabwaho uko bikwiye bigatanga umusaruro wuko abarenga 99% bacutsa abana babo batanduye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida.
Imibare ya RBC yerekana ko kuva mu 2015, ababyeyi banduza abana bagiye bagabanyuka aho ubu bageze munsi ya 2%.
Kugeza ubu abarenga 99% by’abagore batwite bafite ubwandu, bafata imiti ibarinda kwanduza abana ndetse imyaka ibiri yo gucuka ikarangira batanduye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko ari umusaruro wo kuba u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kurwanya Virusi itera Sida harimo gufata imiti ku banduye.
Ati: “Kuri ubu mu gihugu dufite abantu bafite Virusi itera Sida ibihumbi 234. Iyo urebye abazi uko bahagaze usanga ari 96%. Muri abo bazi uko bahagaze 98% bari ku miti. Mu bari ku miti 98% babasha kugabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ku kigero gishimishije.’’
Umuyobozi w’urugaga rw’abafite Virusi itera Sida mu Rwanda, RRP+, yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje guha abafite Virusi itera Sida n’uburyo irushaho kurwanya ubwandu bushya.
Imibare itangwa na RBC igaragaza ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda ari 234.593. Buri mwaka abagera kuri 2500 nibo bandura hagapfa abandi 2500.
Ubwandu bushya buri kuri 2,7% kandi urubyiruko nirwo rwibasiwe.
