Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kivu umwe ahasiga ubuzima

Amakuru Ubuzima

Mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Murambi, Mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bafashe ubwato bwari butsitse [buparitse] bagiye kumva umunyenga mu Kivu, ku bw’amahirwe make haza umuhengeri bararohama umwe arapfa.

Byabaye ku wa 30 Ugushyingo 2025 ahagana mu ma saa Cyenda n’Igice ubwo Nsabimana Claude w’imyaka 15 na mugenzi we Nsengimana Egide w’imyaka 14 bajyaga mu Kiyaga cya Kivu, bakahasanga ubwato bw’uwitwa Ntakirutimana Jean Marie Vianney bakabukura aho bwari butsitse [buparitse] bakabutwara bumva umunyenga.

Ku bw’amahirwe make hahise haza umuhengeri bararohama. Kajeguhera Jean wari hafi aho yagerageje kubatabara ariko ntiyashobora kubatabara bose. Yarohoye Nsabimana Claude, naho Nsengimana Egide aramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yavuze ko bakimenya aya makuru bahise bahamagara ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rishaka Nsengimana Egide aboneka yapfuye.

Ati: “Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma. Turakomeza kwibutsa abaturage bacu baba abato n’abakuru ko badakwiye kwisukira ikiyaga cya Kivu ngo bagemo batambaye umwambaro ubarinda kurohama”.

Bisengimana yavuze ko ku Kiyaga cya Kivu hari ahantu hagenewe imyidagaduro ku bakeneye koga, haba hari abahanga bafite n’ibikoresho n’ubuhanga bwo gutabara igihe hari urohamye, bityo ko ariho abaturage bakwiye kogera.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *