Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) kirasaba uruhare rwa buri wese mu guharanira ko abana bafite ubumuga bajyanwa mu Ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kimwe n’abadafite ubumuga.
Ni ubutumwa icyo Kigo cyatanze bujyanye no kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, Isi yose yizihiza taliki 3 Ukuboza buri mwaka.
NCDA yatangaje ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi isaba uruhare rwa buri wese mu kubagezaho serivisi z’Imbonezamikurire y’abana bato.
Ubutumwa yatanze bugira buti: ” Turusheho kuzirikana ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi. Twirinde kubaheza no kubaha akato. tubafashe kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’abana bato.”
Abo bana kandi bagomba gufashwa kugera aho bakeneye serivisi kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa mu muryango.
NCDA iti: “Tuborohereze kugera aho babonera serivisi zijyanye n’ubumuga bafite. Dusigasire uburenganzira bwabo bwo kurererwa mu muryango.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, Duteze imbere imibereho myiza”.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga wizihizwa hagamijwe guteza imbere uburenganzira n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.
Uyu munsi watangajwe ku mugaragaro n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1992.
